Tukowote yambitse impeta umukunzi we bamaze igihe bakundana
Ibyamamare

Tukowote yambitse impeta umukunzi we bamaze igihe bakundana

MUTETERAZINA SHIFAH

February 6, 2026

Umukinnyi wa Filime Ilunga Longin uzwi cyane nka Tukowote muri sinema y’u Rwanda, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, aryumaho ku bijyanye n’amazina ye n’isura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, Tukowote yasangije abamukurikira ibyishimo yatewe no kuba yasabye uwo mukobwa ko bashyingiranwa na we akabyakirana urugwiro.

Yanditse ati: “Gashyantare ni ukwezi k’urukundo, aho ‘Yego’ yumvikana neza mu buryo butandukanye kandi bufite ingufu, ndagushimiye.”

Ntiyigeze yifuza gutangaza amazina y’umukunzi we icyakora atangaza ko bakataje mu myiteguro kuko uyu mwaka utazasiga badashyingiranywe.

Tukowote agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko ubwo yateganyaga gukora muri 2021 bwapfuye bitewe n’uko yatandukanye n’uwo bakundanaga icyo gihe.

Amakuru ahari avuga ko Tukowote agiye kurushinga afite imyaka 53, akaba amaze imyaka 17 akina filime aho amaze gukina izigera ku 161.

Tukowote yambitse umukunzi we impeta bitegura kurushinga
Yakoze uko ashoboye umukunzi we ntiyagaragara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA