Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yabwiye abanengaga imyambarire ya Doja Cat mu gitaramo yakoreye i Kigali ko bakwiye kuzamura imyumvire bakamenya ko hari imyambarire y’urubyiniro.
Nyuma y’igitaramo cya Move Africa cyabaye mu ijoro ry’itariki 17 Werurwe 2026, kigatumirwamo Doja Cat, imyambarire ye yateje impaka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga uko yari yambaye.
Kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Itarambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima we si ko abibona ahubwo asanga abantu bakwiye kuzamura imyumvire.
Yanditse ati:” Tuzamure imyumvire. Ku rubyiniro umuhanzi yiyereka bijyanye n’ubuhanzi bwe. Ku rubyiniro rw’umuziki si mu rusengero, si ku nteko y’Umuco, si mu ishuri, si no mu rugo.”
Akomeza agaragaza ko nta kibazo abibonamo igihe bikozwe n’umuhanzi ari ku rubyiniro uwamwigana atarimo gutarama yaba ataratojwe.
Ati: “Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo, uzabyigana atari Doja atari no ku rubyiniro azaba ataratojwe.”
Nubwo ari uko bimeze abarimo umupfumu Rutangarwamaboko bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge z’abana bari munsi y’imyaka 18 bashobora kwigana imyambarire y’uwo muhanzi, no mu buzima busanzwe bumva ntacyo bitwaye.
Rutangarwamaboko ati: “Murakoze Minisitiri. Gusa ikibazo dufite ubu, umwana uri munsi y’imyaka 18 utaramenya kwifatira umwanzuro, ntazi gutandukanya umuhanzi uri ku rubyiniro n’ubuzima busanzwe azakura aziko biriya ari ibisanzwe kuko byabereye mu ruhame. Si ukwigiza nkana gusa tutabaye maso tuziyicira umuco.”
Dr Utumatwishima yakomeje agaragaza ko hari aho abana batozwa kandi ibyo babonye byose bafite uko babifata ndetse nk’uko hari n’ibyo babona muri filime batigana.
Yagize ati: “Umwana ntatorezwa muri ‘Music Arena.’ Atorezwa mu rugo, mu rusengero, ku ishuri n’ahandi. Iyo aje kureba umuhanzi, aza afite imyumvire ko ibyo abona ari imyitwarire y’ubuhanzi, ni kimwe no kureba film z’amakabyankuru (fiction). Ntawe ubyigana kuko ni ubuhanzi.”
Ibyo kuba igitaramo cyabaye cyiza byo byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe watangaje ko ari cyo gitaramo cya mbere cyiza mu byo yitabiriye muri BK Arena.
