Tuzi ko Jean Luc Habyarimana ajya i Kinshasa kugambanira u Rwanda-Amb Nduhungirehe
umutekano

Tuzi ko Jean Luc Habyarimana ajya i Kinshasa kugambanira u Rwanda-Amb Nduhungirehe

ZIGAMA THEONESTE

March 16, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yahamije ko u Rwanda ruzi neza ko Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ahora i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ngendo zo gutegura ibikorwa byo gushyigikira FDLR bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Agasaro Kaburaga ikorera kuri Murandasi, ashimangira ko u Rwanda rufite amakuru ahagije kuri ibyo bikorwa akorana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo Jean Luc we, akunze gutangaza ko aba yagiye mu bikorwa bye bwite bisanzwe.

Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bituma Leta ya Congo ikomeza ibikorwa by’intambara no kutubahiriza agahenge bikomeje gutuma intambara ikomeza mu gice cy’Uburasirazuba.

Yagize ati: “Leta ya Congo yananiwe kurandura umutwe wa FDLR aho kugira ngo inabikore, navuga yuko yahisemo intego yo gukorana n’abanyapolitiki bayishyigikira, cyane cyane umuhugu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Jean Luc Habyarimana ujya i Kinshasa inshuro nyinshi kugira ngo bafatanye mu kubangamira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Amb Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa by’uwo muhungu wa Habyarimana n’abanyapolitiki bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kurandura umutwe wa FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ikizwi ni uko Jean Luc Habyarimana ajya kenshi i Kinshasa, ntabwo ajya mu bikorwa bye nk’uko abivuga, ahubwo ajyayo ku butumire bwa Perezida Tshisekedi, akajyayo guhura n’abayobozi, mu bikorwa byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda, ni ibintu azi ko tunabizi.”

Yavuze ko ibyo bikorwa bikomeje kubangamira amasezerano u Rwanda rwasinyanye na RDC i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) agamije kurandura umutwe wa FDLR (CONOPS).

Yagize ati: “CONOPS ivuga kurandura uwo mutwe ntabwo ivuga guhabwa ingufu n’abanyapolitiki. Ibyo ni ibintu twabwiye Leta ya USA, n’iy’u Bufaransa aho Habyarimana atuye, tukabwira na Leta ya Congo barabizi bose.”

Ibihano u Rwanda rwafatiwe ntibikemura ikibazo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko ibihano u Rwanda rwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bibogamiye ku ruhande rumwe rutabyishimiye, yibutsa ko kandi atari ubwa mbere bifashwe ko no mu ntambara ya 2012, hari intambara ya M23 na Leta ya Congo bitakemuye ikibazo.

Yibukije ko u Rwanda na RDC byasinyanye, muri Kamena 2025, amasezerano agamije kurandura umutwe wa FDLR no kuba na rwo rwakuraho ingamba z’ubwirinzi, mu minsi 90 ariko Leta ya Congo ikomeza kugaba ibitero ku baturage b’abasivile mu bice bitandukanye bituyemo Abanyamulenge bituma na M23 ikomeza gusubiza ibyo bitero.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwakomeje kubyereka umuryango mpuzamahanga ariko ugakomeza kubyirengagiza.

Ati: “Leta ya Congo yakomeje kurasa ku birindiro by’umutwe wa M23 no kurasa mu bice bituyemo Abanyamulenge n’abandi basivili, ibyo ni ukunyuranya n’agahenge ari na yo mpamvu umutwe wa M23 wakomeje gusubiza.”

Amb Nduhungirehe yashimangiye kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba gikemuke burundu, Leta ya Congo ikwiye kugira ubushake bwa Politiki bwo kumva ko icyo kibazo kitarangizwa n’intambara ahubwo kizarangizwa no gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe agamije kugikemura ndetse n’umuryango mpuzamahanga ukabishyigikira.

Ati: “Ikibazo ntabwo ari Leta ya Congo na Perezida Tshisekedi gusa ahubwo kiri no ku Muryango Mpuzamahanga ureberera ukareka agakomeza gukoresha ibi bisasu, bareberera, hanyuma umutwe wa M23 wasubiza, uwo muryango ukaza kunenga u Rwanda”.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA