Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, abikuye ku mutima yashimiye Inzego z’umutekano ku bwo kwiyemeza n’ubunyamwuga byabaranze mu mwaka wa 2025, ashimangira ko Abanyarwanda bazirikana ubwitange bwabo.
Mu butumwa busoza umwaka, Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje umuhate, ukwihangana no kwiyemeza byahesheje ishema Abanyarwanda, abona kongera kwibutsa ko Ingabo z’u Rwanda ziriho uyu munsi ari zo yifuje kugira kuva kera.
Ati: “Tuzirikana ubwitange bwanyu n’ubw’imiryango yanyu. Umuhate wanyu, ukwihangana n’ukwiyemeza kudacogora mushyira mu kuduhesha ishema n’Abanyarwanda.
Ku miryango ikiri mu gahinda ko kuburira ababo mu nshingano, ndabashimira ubwitange bwanyu nkabizeza ko iteka tuzabahora hafi.”
Perezida Kagame yanaboneyeho kugaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zitagaragaje ubwitange mu gihugu gusa ahubwo zabugaragaje no mu mahanga.
Yagize ati: “Mu gihugu cyacu, amakenga mugira mu gucungira umutekano abaturage bacu asigasira ubusugire bw’Igihugu cyacu, n’agaciro ka buri wese umunsi ku wundi.
Mu mahanga, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mukomeza kubaha indahiro yacu yo kurinda ubuzima bwa muntu mu bushobozi, ubumenyi bwose bubonetse n’icyo byasaba cyose.”
Ku bwo kwiyemeza kwabo, yahamije ko u Rwanda rukomeje kuryoherwa n’amahoro n’umutekano, ndetse rwageze ku iterambere rishimishije mu nzego zinyuranye aho Abanyarwanda bashima umusanzu w’Ingabo wabafashije gukorera mu kirere gitekanye ibikorwa by’iterambere.
Yakomeje agira ati: “Nk’uko mperuka kubivuga, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano z’uyu munsi ni zo iteka nifuzaga kugira. Mu gihe cy’umwaka wose, mwakomeje kuba inkingi ya mwamba y’ubumwe, agaciro n’imbaraga bibasha kurinda inyungu z’Igihugu kandi munagaragaza urwego ruhanitse rw’ubudakemwa no gukunda kugikunda.”
Yasabye Inzego z’umutekano z’u Rwanda kwnjira mu mwaka mushya barushaho kwimakaza amahame y’ubudakemwa no kwita ku nshingano biraga ingabo z’u Rwanda.
Yabasabye kongera amakenga no kujyana n’impinduka zigezweho zibangamiye ituze ry’abaturage mu gihe bakomeza gukora ku cyerekezo gisangiwe cyo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi ruteye imbere.
Yakomeje agira ati: “Ndagira ngo nshimire mbikuye ku mutima abarimo gukorera kure y’imiryango yabo aho batabasha guhura na yo muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru.
Mu Izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma n’Umuryango wanjye, mwe n’abanyu bose mbifurije Iminsi Mikuru y’umunezero n’umwaka w’intsinzi uri mbere.“