Twabikurikiye nk’abandi bose- U Rwanda kuri M23  yarekuye Uvira 
Politiki

Twabikurikiye nk’abandi bose- U Rwanda kuri M23 yarekuye Uvira 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 18, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku bushake bw’Ihuriro AFC/M23 bwo kurekura Umujyi wa Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishimangira ko na yo ibikurikiye nk’abandi bose ariko igasanga ari intambwe nziza yo kongera guhuriza impande zombi zihanganye ku meza y’ibiganiro. 

Ku wa 17 Ukuboza, ni bwo AFC/M23 yemeje ko yatangiye kuvana ingabo mu Mujyi wa Uvira ihamya ko bitarenze kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 iki gikorwa kiba cyarangiye.

Bertrand Bisiimwa, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Politiki, yemeje ko kuva muri uyu mujyi bafashe guhera tariki ya 10 Ukuboza berekeza mu misozi yitaruye Uvira bitarenza kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu kiganiro ka France 24, yavuze ko u Rwanda rwizeye ko iyo ntambwe izafasha AFC/M23 na Guverinoma ya RDC kongera guhurira ku meza y’ibiganiro. 

Yagize ati: “Twabikurikiranye nk’abandi bose, ariko gutangaza ibyo kurekura Uvira ni intangiriro nziza. Uyu munsi twizeye ko hazabaho ubushake buzatuma impande zombi zihuriye mu biganiro by’amahoro bya Doha bwo kugaruka ku meza y’ibiganiro bakumvikana ku ngingo esheshatu zitarubahirizwa mu masezerano yasinywe ku wa 15 Ugishyingo.”

Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho kunyomoza abayobozi ba RDC n’ab’u Burundi bashinja u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwa Congo kandi ibyo bihugu ari byo byihishe inyuma yo kurenga ku masezerano yo guhosha intambara mu Karere. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu cyimbo cy’Ubutatu Butagatifu, muri Congo hari ubutatu bupfuye aho RDC ari umubyeyi (se) w’umwana ari we mutwe w’abajenosideri wa FDLR, na ho umwuka mubi ukaba  ingengabitekerezo ya Jenoside iturukaho gutera ibisasu mu baturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bagoswe n’Ingabo z’u Burundi mu kubicisha inzara.

Yavuze ko RDC yifatanya n’u Burundi mu kuyobya uburari bashinja u Rwanda kuba inyuma y’ifatwa rya Uvira by’umwihariko, mu gihe ubufatanye bw’ibyo bihugu n’imitwe yitwaje intwaro byatumye amasezerano y’agahenge atubahirizwa mu mezi atandatu ashize. 

Ati: “Ahubwo ni ikibazo cyo kurenga ku masezerano y’agahenge, bitabayeho mu minsi mike gusa ahubwo byakoze kuva hasinywa amasezerano yo ku wa 27 Kamena aho kugaba ibitero by’indege nto zitagira abapilote n’iby’indege z’intambara bitigeze bihagarara mu gihe cy’amezi atandatu.”

Yaboneyeho kandi kwikoma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi  Édouard Bizimana wibasiye u Rwanda arushinja kurasa ku butaka bwa Congo kandi byarakozwe n’Ingabo z’u Burundi zarashe i Kamanyola bigatuma Abanyekongo basaga 1000 bahungira i Bugarama. 

Minisitiri Nduhungirehe yanahamije ko guhosha intambara muri RDC  ari inshingano y’impande zose bireba kugira ngo gushaka igisubizo cya Politiki bishoboke. 

Ati: “Ntabwo ushobora gutekereza gusa ku guhosha intambara aho uruhande rumwe gusa ari rwo rukwiye kubahiriza inzira y’amahoro. Nk’uko nabivuze Guverinoma ya RDC ntiyigeze ihwema kurasa ku birindiro bya AFC / M23, ntiyahagaritse kurasa mu bice bituyemo Abanyamulenge, kandi mu by’ukuri ni ukurenga ku masezerano yo guhosha intambara.

Ntabwo igihe uruhande rurashwe rusubije ari bwo abantu bakwiye kuvuga ko habayeho kurenga ku masezerano yo guhosha intambara mu gihe ikibazo kimaze amezi n’amezi.”

Minisitiri Nduhungirehe yanasobanuye ibikubiye mu masezerano ya Washington u Rwanda na RDC byashyizeho umukono, akubiyemo ingingo z’umutekano nko kurandura burundu umutwe w’abajenosideri wa FDLR, gukuraho ingamba z’u Rwanda z’ubwirinzi, n’agace k’ubukungu k’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’Akarere mu by’ubukungu.

Ayo masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu azafasha u Rwanda na RDC gukora ishoramari rihuriweho mu nzego zirimo ibikorwa remezo, amabuye y’agaciro, Pariki z’Ibihugu n’Ubukerarugendo n’ibindi. 

U Rwanda rwahamije ko rukomeje kuvugana n’ibihugu by’abaturanyi ndetse na Amerika mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye by’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA