Kuva mu myaka ya 1959 u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo kwica abana barwo kubera ko ari Abatutsi. Muri Mata 1994, Jenoside yari yarateguwe na Leta imyaka myinshi yashyizwe mu bikorwa, hicwa Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.
Depite Uwubutatu Marie Thérèse avuga ko Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo Abanyarwanda bongeye kugira igihugu cyiza. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Ati: “Twabonye igihugu cyiza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kubohora iki gihugu, barengeye Umunyarwanda wese. Abana bose barize, ni ukuvuga ngo ntawagize icyo abura iyo bajya gufasha abatishoboye, bahera ruhande bakareba umunyarwanda wese…”
Depite Uwubutatu avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yavanyeho amoko bityo agasaba abaturage bo mu Murenge wa Niboye kuba ijisho rya Mugenzi we, uwumvise ufite ingengabitekerezo ya Jenoside agatanga amakuru kugira ngo ishobore gucika burundu.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Niboye, Nkurunziza Cyprien, yavuze ko iki ari cyo igihe gikomeye cyo kuzirikana amateka y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse. Ati: “Kwibuka ni inshingano si amahitamo, ni umwanya wo guhangana n’abapfobya Jenoside. Urubyiruko ni mwe mbaraga mufite inshingano zo gusigasira u Rwanda, mube intangarugero mu kurwanya ikibi mutizigama.” Nkurunziza ashimangira ko kwihangana kw’abarokotse Jenoside ari isomo kuri buri wese.
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka, baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda. Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboyi, Spéciose, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye mu 1959, Abatutsi benshi barafungwa, baracunaguzwa, baricwa abandi barahunga.
Munyurangabo Théonèste warokotse Jenoside afite imyaka 8, yavuze ko yishimira kuba mu gihugu kirimo Inkotanyi kuko ari zo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
















Amafoto: George Salomo