Twinjirane muri week end n’abanyeshuri b’Iwawa (Amashusho)
Imyidagaduro

Twinjirane muri week end n’abanyeshuri b’Iwawa (Amashusho)

KAYITARE JEAN PAUL

February 20, 2026

Abanyeshuri bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Ntara y’Iburengerazuba, na bo baryoherwa n’iminsi y’impera z’icyumweru, abanyempano bakagaragaza impano zabo kandi bikaryohera ijisho.

Mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, harimo ibyiciro by’abanyempano bitandukanye; abahanzi, abazobereye mu myitozo ngororamubiri, abanyarwenya ndetse n’abakina filimi.

Nyuma ya saa sita buri wa Gatanu, abanyeshuri baba biteguye kuryoshya ari nako baba bafite ishyushyu ryo kubyina kakahava.

Ni ibintu biba biryoheye ijisho kuko abanyeshuri bose usanga bishimye, abandi mu gacu. Muri make ubasomamo kuba bafite ubuzima buzira umuze.

Ni mu gihe kuko bagira igihe gihagije cyo kwidagadura, gukina imikino itandukanye abandi bagakora imyitozo ngororamubizi. Ibyo bikorwa nyuma y’amasomo y’ubuhinzi, ubudozi, ubwubatsi, ubugeni, ubukanishi n’indangagaciro batozwa ndetse na kirazira.

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA