Twizeye ko Congo ifata aya masezerano nk’amahirwe- Minisitiri Nduhungirehe
Politiki

Twizeye ko Congo ifata aya masezerano nk’amahirwe- Minisitiri Nduhungirehe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 4, 2025

“Mu by’ukuri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zashyize ku meza amasezerano afite icyerekezo, bityo twizeye ko impande bireba, by’umwihariko Kinshasa, bazumva ko ari amahirwe yo gufatirana asoza burundu iyi ntambara.”

Byakomojweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, mu kiganiro yagiranye na Reuters, aho yashimangiye ko u Rwanda rufitiye icyizere amasezerano y’amahoro n’ubukungu asinywa ku buhuza bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald J. Trump.

Minisitiri Nduhugirehe yavuze ko hari intambwe imaze guterwa nubwo imirwano mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje, agashimangira ko amahoro ari urugendo.

Ati: “Amahoro ni urugendo… Hari ubwoko bw’umutekano buhari. Nta yindi gahunda yo kwagura ubutaka bufatwa ihari.”

Amasezerano y’Amahoro n’Ubukungu u Rwanda rusinyanye na RDC agizwe n’ingingo zitandukanye zirimo n’izirebana n’iterambere ry’ubukungu agamije kureshya ishoramari rya Amerika muri aka Karere gakungahaye kuri Zahabu, Gasegereti, Wolfram, Cobalt, Umuringa, Lithium ndetse n’andi mabuye y’agaciro.

Nduhungirehe yamaganye abashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ndetse ko ntaho ruhurira n’ibiganiro bya Qatar bihuza uwo mutwe na Guverinoma ya Congo, aho impande zombi na zo zasinyanye amasezerano y’amahoro mu kwezi k’Ugushyingo 2025.

Nduhungirehe kandi yagarutse ku buryo ingabo za RDC (FARDC) zikomeje kwifashisha indege z’intambara n’izitagira abapilote mu kumisha ibisasu mu basivili b’Abanyekongo.

Yakomoje kandi ku ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu gukumira ko ibibazo bya RDC byakwambuka mipaka bigahungabanya umutekano w’Abanyarwanda, cyane ko RDC icumbikiye abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo mutwe uracyayobowe na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite umugambi wo gutera u Rwanda bagasoza umugambi wabo wahagaritswe n’Ingabo za RPA Inkotanyi.

Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Twizeye ko ibintu byose bigenda nk’uko byateguwe, ariko kugeza ubu nta gikorwa na kimwe kirafatirwa abagize FDLR, cyangwa ngo habe hari gahunda yaduha icyizere cy’uko RDC ari iyo kwizerwa.”

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC Patrick Muyaya, we yabwiye abanyamakuru i Washington ko RDC yatangiye ubukangurambaga buzakomereza ku kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA