Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yagaragaje ko atishimiye politiki ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump ishaka gushyira Isi mu kavuyo, agaragaza ko Isi itagomba kwemera guhinduka indiri y’ubujura bw’abatagira amahame bagenderaho.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko yavuze ibyo ashingiye ku biherutse kuba USA yafashe Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela iramuta ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga u Budage ikaba yarabyamaganiye kure.
U Budage bugaragaza ko demokarasi ku rwego rw’isi iri kwibasirwa na USA ku buryo butigeze bubaho.
Perezida Steinmeier yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibindi bihugu kugira ngo umutekano w’Isi we gukomeza kujya mu kaga kuko hari indangagaciro ziri kwangirika.
Yasobanuye ibyo Amerika iri gukora byiyongera ku byakozwe n’u Burusiya bwashotoye Ukraine ndetse bukigarurira ibice byayo kandi ibyo bihungabanya Isi bikomeye.
Yakomeje ko ibyo bihugu bigomba kurinda Isi guhinduka indiri y’abajura asaba amahanga kugira uruhare rugaragara guhashya ibibangamiye amahoro
Ku wa 03 Mutarama 2026, ni bwo Perezida Donald Trump yategetse igisirikare cya USA kugaba ibitero muri Venezuela by’umwihariko mu Murwa mukuru wayo Caracas no ku bigo bya gisirikare, nyuma anatangaza ko bataye muri yombi Perezida Maduro w’icyo gihugu n’umugore we.
Umushinjacyaha mukuru muri Amerika Pam Bondi yatangaje ibyaha Maduro yaregewe mu rukiko rw’i New York birimo; gucuruza ibiyobyabwenge no gutunga imbunda zigamije ubugizi bwa nabi n’ibindi.
Ku wa 07 Mutarama Perezida Trump, yatangaje ko Venezuela izajya yohereza muri Amerika utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli nibura miliyoni 50, nyuma yo gushimuta Perezida Nicolas Maduro.
Trump yatangaje ko ibyo bikomoka kuri peteroli bizagurishwa ku giciro kizaba kigezweho ku isoko, kandi ayo mafaranga azagenzurwa na we ubwe kandi agakoreshwa mu bikorwa bigirira akamaro abaturage ba Venezuela na Amerika.
Ni mu gihe Venezuela yatangaje ko icyo gitero cyaguyemo abantu 100.