U Bufaransa bwatangiye iperereza ku masezerano ya RDC na AS Monaco
Amakuru

U Bufaransa bwatangiye iperereza ku masezerano ya RDC na AS Monaco

Imvaho Nshya

February 19, 2026

Abayobozi b’u Bufaransa, batangiye gupkora iperereza ku masezerano y’ubufatanye ya milioni 4.8 z’Amayero yasinywe hagati y’Ikipe y’umupira w’amaguru AS Monaco ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni iperereza ryatangiye gukorwa n’Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha by’imari mu Bufaransa (Parquet National Financier – PNF) ryatumye amera nk’asubitswe kugera igihe iperereza rizaba rirangiye ku bifatwa nk’imyitwarire idahwitse.

Ubu bufatanye bwatangajwe bwa mbere muri Nyakanga 2025, bukaba bwari bugamije kwandika amagambo “DR Congo, Heart of Africa” ku maboko y’imipira y’imyambaro y’ikipe ya AS Monaco.

Bivugwa ko iri perereza ritangijwe mu gihe havugwa ibibazo bya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta byatumye uru rwego rubyinjiramo.

Abashinzwe iperereza bivugwa ko bakomeje gukurikirana inzira z’ihererekanywa ry’amafaranga yatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’inkunga zatanzwe na Minisiteri ya Siporo muri icyo gihugu.

Itangazo rya PNF rifira riti: “Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu Byubukungu (PNF) byasabye ihangwa ryihuse ry’ikirego mu butabera bw’inzego z’ibanze za Monaco.”

Ubu busabe bushimangira ugushidikanya gukabije ku kuba ubu bufatanye bwaei ubwo gutera inkunga siporo cyangwa atari ikibazo cy’ibyaha bikomeye mu by’ubukungu hagati ya Kinshasa na Monaco.

Ibyo byatumye hahagarikwa uburenganzira bwo kandika amazina ku myenda ya AS Monaco mu gihe byari byitezweho gufasha mu kongera ubwamamare bwa RDC ku Mugabane w’u Burayi.

Kugeza ubwo iperereza rizaba rizoje, AS Monaco ntiyemerewe kugaragaza izina rya RDC ku myambaro yayo kandi n’umubano impande zombi zifitanye ushingiye kuri ayo masezerano wabaye uhagaritswe.

Nk’uko bishimangirwa na Africa Soccer, uko hazakurikiranwa ihererekanywa ry’amafaranga hagati ya Congo na Monaco, abayobozi biteze guhamya niba harabayeho ibibazo bya ruswa no kunyereza imitungo ya Leta cyangwa se niba amasezerano yarakozwe hubahirijwe amategeko n’amabwiriza bigenga imari.

Iki kibazo kandi kinagaragaza kandi isano yabugufi iri hagati ya siporo n’imiyoborere aho amakipe menshi akomeje kugenzurwa mu buryo bw’amategeko n’ubukungu igihe akorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA