U Bufaransa bwatangiye kuburanisha Muhayimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside
Ubutabera

U Bufaransa bwatangiye kuburanisha Muhayimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

KAYITARE JEAN PAUL

February 4, 2026

Mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, ni bwo hatangiye urubanza mu bujurire rw’Umunyarwanda, Claude Muhayimana, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamategeko Me Gisagara Richard, umwe mu bunganira abaregera indishyi, mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ibyaranze umunsi wa mbere w’urubanza harimo guhitamo abantu b’inyangamugayo bazafasha abacamanza b’umwuga mu guca uru rubanza.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ine yari yaramaze yarakatiwe bwa mbere, uyu munsi ni wo munsi wa mbere mu byumweru bine biteganyijwe bya runo rubanza, kuri uyu munsi ntabwo twagizemo ibikorwa byinshi.

Icya mbere kuba ari uguhitamo abantu bameze nk’inyangamugayo ari bo bazafasha abacamanza b’umwuga guca urubanza. Abo rero bakaba ari abantu icyenda n’abandi batanu bashobora kubasimbura, umwe muri abo icyenda aramutse agize ikibazo.”

Akomeza avuga ko abo bantu bamaze kwemezwa urubanza rugahita rutangira. Perezida w’inteko iburanisha yakoze raporo ya dosiye, ayivuga mu nshamake agaragaza ibyaha Muhayimana akurikiranyweho.

Urubanza rwakomeje nyuma ya saa sita ku wa Kabiri, aho habanje kumvwa raporo y’umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze, asobanura uko abona Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside.

Me Gisagara avuga ko muri iyo raporo nta kidasanzwe cyari kirimo kijyanye n’ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gashyantare, urukiko ruza kumva abatangabuhamya ba mbere baza gusobanura uburyo Jenoside yakozwemo kugira ngo abacamanza bashobore kubyumva neza.

Byari biteganyijwe ko haza kumvwa abatangabuhamya Babiri barimo n’uwitwa Gishawa ariko yamaze kumenyesha urukiko ko arwaye hakiyongeraho ikibazo cy’uko ari mu zabukuru aho afite imyaka 80.

Nyuma ya saa sita harumvwa umutangabuhamya, Florent Piton, umushakashatsi kuri Jenoside bikaba byitezwe ko aza kubwira urukiko uko abibona.

Mu Ukuboza 2021, urukiko rwa Paris rwahamije Muhayimana icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwemeje ko yagize uruhare mu gutwara Interahamwe azijyana mu bice bya Karongi, Gitwa na Bisesero, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ahabereye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gutwara abicanyi ahantu hiciwe Abatutsi (yari umushoferi utwara interahamwe), byagize ingaruka mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA