U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe yeguye atamaze kabiri
Mu Mahanga

U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe yeguye atamaze kabiri

KAMALIZA AGNES

October 6, 2025

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu yeguye ku mirimo ye atanamaze ukwezi kuko yashyizweho ku ya 9 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukwakira 2025, Lecornu yavuze ko hatujujwe ibisabwa byose ngo akore inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe, ananenga ubushake buke bw’amashyaka ya politiki adashaka kugera ku bwumvikane.

Itangazo ry’ubwegure bwe ryasohowe n’Ibiro bya Perezida, Élysée Palace nyuma y’uko ahuye na Perezida Emmanuel Macron mu nama yamaze isaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Icyo cyemezo gitunguranye gifashwe hashize iminsi 26 gusa Lecornu atorewe kuyobora Guverinoma nyuma y’uko iy’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe  FrançoisBayrou iseshwe.

Amashyaka menshi muri icyo gihugu  ari gusaba ko amatora ategurwa hakiri kare, mu gihe abandi bakomeje gusaba ko Perezida Macron nawe ahita yegura nubwo yatsimbaraye avuga ko atazavaho mbere yuko manda ye irangira mu 2027.

Lecornu, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, akaba  umwe mu bafatanyije bya hafi na Macron, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu w’u Bufaransa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Politiki y’u Bufaransa imaze igihe igerwa intorezo ndetse  ubushakashatsi bw’ikigo gikora ikusanyabitekerezo cya  ‘Institute français d’opinion Publique’, (IFOP) bwagaragaje ko kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi, ubu ari bwo yanzwe cyane mu gihugu n’abaturage be.

IFOP yagaragaje ko igikundiro cya Perezida Macron mu Bufaransa kiri kuri 19%, uko kugabanyuka kukaba  gushingiye ahanini ku byemezo yagiye afata birimo kongera amafaranga ashyirwa mu bijyanye n’umutekano, akagabanya ashyirwa mu mibereho myiza y’abaturage.

Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu yeguye atamaze n’ukwezi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA