U Buhinde: Abantu 25 bishwe n’inkongi yibasiye akabyiniro
Mu Mahanga

U Buhinde: Abantu 25 bishwe n’inkongi yibasiye akabyiniro

KAMALIZA AGNES

December 7, 2025

Abantu 25 bapfuye abandi 50 barakomereka nyuma y’inkongi yibasiye akabyiniro kari mu Buhinde mu gace ka Arpora muri Leta ya Gao nkuko byemejwe n’ubuyobozi.

Iyo nkongi yadutse mu gicuku cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza nyuma yuko icupa rya gaze rituritse nkuko byemeje n’ikinyamakuru Press Trust of India cyo muri icyo gihugu.

Polisi yatangaje ko abahitanywe n’iyo nkongi barimo ba mukerarugendo bane n’abakozi 14 b’akabyiniro, mu gihe Umuyobozi wa Goa, Pramod Sawant, yategetse ko hakorwa iperereza kuri ibyo byago asezeranya ko ababigizemo uruhare bose bazahanwa bikomeye.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yihanganishije imiryango yagize ibyago, yemeza ko yavuganye na Sawant ngo harebwe icyakorwa.

Yavuze ko imiryango yagize ibyago izahabwa amadolari ya Amerika 2.200 naho imiryango y’abakomeretse igahabwa amadolari 550.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bashyira abantu benshi mu mbangukiragutabara ndetse n’umwotsi mwinshi uzamuka hejuru.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira u Bihinde, ahanini ziterwa no kuba inyubako zitujuje ibisabwa  ndetse  muri Gicurasi abantu 17 bahitanywe n’inkongi yibasiye inyubako yo mu Mujyi wa Hyderabad, mu gihe mbere yaho gato abantu 15 bahitanywe n’iyibasiye hoteli iherereye i Kolkata.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA