U Rwanda rwagaragarije abashoramari bo mu Buhinde amahirwe aboneka mu gushora imari mu Rwanda arimo, korohereza abashoramari b’abanyamahanga mu buryo bwose bwaba ubwo koroherezwa imisoro n’ubundi butuma ubucuruzi bwabo bugenda neza kurushaho.
Ni ibyagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Jacqueline Mukangira, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IANS, ku wa 11 Mutarama 2026, nyuma y’inama ya ‘Vibrant Gujarat Regional Conference’, igamije kuzamura ubucuruzi n’ishoramari mu Ntara ya Gujarat.
Ni inama kandi inagamije gutuma u Buhinde bwegera abashoramari haba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Amb Mukangira yasababye abashoramari b’i Gujarat kurushaho gushora imari mu Rwanda bakungukirwa n’amahirwe arubonekamo cyane ko ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu ishoramari.
Yagize ati: ”Bakungukira mu mahirwe abonwa n’abanyamahanga bashoramara imari mu Rwanda cyane ko ari Igihugu kitihanganira ruswa.”
Yongeyeho ko u Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano mwiza kandi hari Abahinde benshi bakorera ubucuruzi mu Rwanda kandi umubare munini ukomoka muri Gujarat.
U Buhinde ni cyo gihugu cya kabiri haba mu bucuruzi no gushora imari mu Rwanda; aho rutumizayo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, umuceri n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde umaze imyaka irenga mirongo ukomeje kwaguka no gushinga imizi haba mu buryo bwa dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, inganda, ubuhinzi n’ibindi.
Uwo mubano kandi washimangiwe kurushaho n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi wasuye u Rwanda mu 2018, aho yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bagasinya amasezerano umunani agamije imikoranire mu nzego zitandukanye.

