U Buhinde: Imyuzure yahitanye abagera kuri 60 abandi baburirwa irengero
Mu Mahanga

U Buhinde: Imyuzure yahitanye abagera kuri 60 abandi baburirwa irengero

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 15, 2025

Abantu bagera kuri 60 bapfuye abandi bataramenyekana umubare bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe abarenga 100 bakomeretse nyuma y’imyuzure yibasiye Intara ya Kashmir iri  mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Guverineri w’iyo Ntara, Omar Abdullah, yatangaje ko ibyo biza byakomerekeje abasaga 50 nyuma y’inkangu n’imyuzure byo ku wa 14 Kanama byatumye n’ibikorwa remezo bisenyuka.

Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje mu gihe abo bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kishtwar.

BBC yatangaje ko muri iyi Kanama Ikigo cy’Iteganyagihe cy’u Buhinde cyatangaje ko imvura nyinshi izakomeza kugwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu bityo abantu bagomba kwitwararika.

Uturere dutandukanye twa Kishtwar dukunze kiwibasirwa n’imyuzure turimo Dachhan iherutse guhitana 7 abandi 17 barakomereka mu gihe 14 baburiwe irengero.

Intara zitandukanye zo mu Majyaruguru y’u Buhinde zibasiwe n’imyuzure ndetse ku wa 06 Kanama na bwo abantu barenga 100 baburiwe irengero nyuma y’imyuzure yibasiye Leta ya Uttarakhand mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Abantu 60 bahitanywe n’imyuzre mu Buhinde

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA