Abanyamuryango ba FPR – Inkotanyi n’inshuti z’Umuyango batuye ku mugabane w’i Burayi bateraniye mu mwiherero i Paris mu Bufaransa, aho baganira ku gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda n’uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Yakira Abanyamuryango n’inshuti z’Umuryango baturutse mu bihugu bitandukanye, Amb. Francois Nkulikiyimfura yashimiye Ubunyamabanga bukuru bwateguye uyu mwiherero, ndetse ashimira ubwitabire bw’urubyiruko abaha n’impanuro.
Yagize ati: “Rubyiruko ni mwe Rwanda rw’ejo, ni mwe mufite inshingano zo gusigasira ibyiza byagezweho n’Igihugu cyacu, ahanini dukesha Umuryango wacu FPR- Inkotanyi, kandi mukarushaho kugiteza imbere.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR- Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, afungura umwiherero yagejeje ku Banyamuryango ubutumwa bwa Nyakubahwa Paul Kagame Chairman w’Umuryango FPR – Inkotanyi.
Amb. Gasamagera yashimiye abitabiriye uyu mwiherero uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’Igihugu; abasaba gukomeza kugishakira amaboko mu bihugu batuyemo kandi abizeza ko u Rwanda rubashyigikiye mu bikorwa byabo by’iterambere.
Yagize ati: “Ubumwe buvuga kuba hamwe dufite ikiduhuje, icyerekezo kimwe, duhurije hamwe. Dufite ibiduhuza byinshi birimo isano ku gihugu kimwe, ariko n’indangagaciro zimwe tugenderaho. Dukomeze gusigasira ubwo bumwe.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025, nk’uko byavuye mu bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu.
Kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda bube bwuzuye ku buryo nyabwo bushyitse, ni uko hanatangwa ubutabera, aho abo banyamuryango bari mu mwiherero, i Paris mu Bufaransa, icyo gihugu kimaze kuburanisha imanza ndwi z’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bufite amadosiye 40 y’abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akiri gukorwaho iperereza, muri yo hakaba hari ayageze ku ntambwe yo kuburanishwa.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri abarenga 1 000 bakekwa kuyigiramo uruhare batuye mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi bataragezwa imbere y’ubutabera.
Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33, ariko abo rumaze kohererezwa bagera kuri 30, mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu bafatiwemo.




