U Burusiya: Abapolisi babiri baguye mu gitero cyagabwe i Moscow
Mu Mahanga

U Burusiya: Abapolisi babiri baguye mu gitero cyagabwe i Moscow

KAMALIZA AGNES

December 24, 2025

Abantu batatu barimo Abapolisi babiri baguye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu Murwa Mukuru w’u Burusiya; Moscow.

Ubugenzacyaha  bw’icyo gihugu bwatangaje ko abo bapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda babonye umuntu uri kwitwara mu buryo budasanzwe ari hafi y’imodoka ya polisi ku muhanda  wa Yeletskaya, igihe bageragezaga kumwegera ngo bamufate igisasu gihita giturika.

Abo bapolisi bombi bahise bapfa ndetse  n’undi muntu wari hafi aho.

Iryo turika ryabereye hafi y’aho Umujenerali w’u Burusiya aherutse kwicirwa mu ntangiriro z’iki cyumweru   na we agabweho igitero mu modoka ye.

Umuvugizi wa Komite y’Ubugenzacyaha y’u Burusiya, Svetlana Petrenko, yatangaje ko hari gukorwa iperereza  i Moscow kuri ubwo bwicanyi.

Nyuma y’iturika ry’ibisasu ryo ku wa 22 Ukuboza, u Burusiya bwavuze ko bukeka ko Ukraine  ari yo nyirabayazana w’urupfu rwa Gen Fanil Sarvarov nubwo ntacyo Ukraine yabivuzeho.

Sarvarov w’imyaka 56, yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare mu ngabo z’u Burusiya, akaba ari we musirikare wa gatatu ku rwego rwo hejuru wishwe n’ibisasu byatezwe i Moscow kuva mu mwaka ushize.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA