U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro
Mu Mahanga

U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro

KAMALIZA AGNES

November 13, 2026

U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho  mu bitero byagabwe n’indege zitagira abapilote byatumye bane bahasiga ubuzima mu Burusiya abandi batandatu barakomereka.

Ibi bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje intumwa mu Burusiya mu biganiro bigamije guhosha intambara hagati y’ibyo Bihugu.

Gusa ibiganiro bigamije guhagarika intambara biracyagoranye bitewe no kutumvikana  hagati y’impande zombi ku ngingo irebana no kuba Ukraine yakwemera gutanga ibice byayo byigaruriwe n’u Burusiya.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, yatangaje ko mu ijoro ryakeye yahanuye indege  1 198 za Ukraine zari zagabwe mu bice birenga 15 by’Igihugu.

Mu mujyi wa Volgograd, uherereye mu majyepfo y’u Burusiya, abantu bane bishwe n’ibitero byibasiye agace gakoreramo inganda, abandi babiri barakomereka nkuko byemejwe na Guverineri waho.

Ukraine imaze igihe yibanda ku kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’u Burusiya nk’inganda  mu rwego rwo kugabanya amafaranga icyo gihugu cyinjiza cyohereza  ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, na we yatangaje ko indege  467 za Ukraine zagabwe muri uwo mujyi  mu ijoro ryakeye, nk’uko byemejwe n’ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti.

Ku ruhande rwa Ukraine na yo yatangaje ko  ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero ku mujyi wa Odesa uherereye mu majyepfo y’icyo gihugu, guhera mu ijoro no  mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Ukraine n’u Burusiya byongeye gukozanyaho nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje intumwa mu Burusiya hagamijwe amahoro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA