Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Gicurasi 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yarahiriye kuyobora u Burusiya muri manda ye nshya ya gatanu y’imyaka itandatu.
Perezida Putin w’imyaka 72 ari ku butegetsi kuva mu 1999, aho yabanje kuba Minisitiri w’intebe nyuma aza gutorerwa kuba Umukuru w’igihugu araharira manda ye ya mbere ku wa 26 Werurwe 2000.
Perezida Vladimir Putin, yarahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17 Werurwe 2024, aho yatsindiye ku majwi 88,48%, mu gihe Nikolay Mikhailovich bari bahanganye yagize 4,37%.
Uyu muhango watumiwemo Abakuru b’Ibihugu by’inshuti ndetse n’ibitavuga rumwe nabwo barimo Ambasaderi w’u Bufaransa Pierre Levy, mu gihe ibihugu birimo Pologne, u Budage na Repubulika ya Tchèque byanze kwitabira kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Iki gikorwa kibaye habura iminsi ibiri ngo iki gihugu kizihize umunsi w’intsinzi y’Ubumwe bw’Abasoviyete ku Budage bwayoborwaga n’umunyagitugu Adolfer Hitler, mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Poul
May 7, 2024 at 6:13 pmPutini
oye oye oye