U Burusiya: Putin yaburiye ibihugu by’Uburengerazuba gukoresha ibitwaro kirimbuzi
Mu Mahanga

U Burusiya: Putin yaburiye ibihugu by’Uburengerazuba gukoresha ibitwaro kirimbuzi

KAMALIZA AGNES

March 13, 2024

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yihanangirije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko bwiteguye gukoresha ibitwaro kirimbuzi mu gihe Amerika yakohereza ingabo muri Ukraine.

Kuri uyu wa Gatatu Putin yatangarije kuri Televiziyo y’u Burusiya ko Amerika iramutse ishyize ingabo muri Ukraine byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko byakongera amakimbirane.

Yongeyeho ko ingabo z’Abanyamerika ziramutse zikandagiye ku butaka bw’u Burusiya byaba bibi cyane.

Gusa akomeza agaragaza ko intambara yo gukoresha ibitwaro kirimbuzi bitihutirwa kuko ngo yasanze atari ngombwa ko zikoreshwa muri Ukraine. 

Avuze ibi mbere y’amatora ho gato muri iki gihugu aho ateganyijwe  ku ya 15-17 Werurwe ashobora kuzaha Perezida Putin indi  myaka itandatu ku butegetsi.

Intambara yo muri Ukraine yateje ikibazo gikomeye mu mibanire y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi Putin aburira kenshi ko bishobora guteza intambara simusiga mu gihe byakohereza ingabo muri Ukraine.

TANGA IGITECYEREZO

  • Future and Experience
    March 13, 2024 at 3:41 pm Musubize

    Ariko amerika ishaka iki ? Bashaka
    gukina
    numuriro bamenyeko putini
    adakina yubatse igisirikaadakina yubatse igisirikare
    afite ibitwaro kabuhariwe zintambara amerika yeregukina numuriro.

  • Future
    March 13, 2024 at 5:25 pm Musubize

    Inama
    Nagira
    Amerika
    Nibindibihugu
    Bahuje
    Umugambi
    Wokohereza
    Abasirikare
    Muri
    Ikirene
    Uwomugambi
    Bawufashehasi
    Kuko
    Ibintu
    Muri ikirene
    Byahita
    Bihindura
    Isura
    Byahita
    Bizamba
    Intambara
    Yahita
    Iba
    Isibaniro
    Akomuge
    Mutinya
    Putini
    Ufasha
    Ibindi
    Bihugu
    Ibikoresho
    Byintambara
    Kandi
    Arimuntambara.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA