U Bushinwa bwafatiye ibihano ibigo 30 by’ingabo n’iby’ikoranabuhanga mu bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abayobozi bakuru babyo bazira guha intwaro icyirwa cya Taiwan, ibintu icyo gihugu kivuga ko biteje akaga.
Mu bigo byahanwe harimo; ibikora intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, ibikora sisiteme z’intwaro zikomeye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngabo, birimo ishami rya Boeing rikorera i St Louis, Northrop Grumman Systems Corporation, L3Harris Maritime Services, Lazarus AI n’ibindi.
Bimwe muri ibyo bihano harimo;gufatira imitungo yabyo n’iya abantu ku giti cyabo iri mu Bushinwa, kubabuza kwinjira muri icyo gihugu no gukorana n’abagituye n’ibindi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko ibi bihano byafashwe ku wa 25 Ukuboza 2025, bigendwe ibigo 20 by’ingabo byo muri Amerika n’abantu 10 ku giti cyabo kandi ko ibyo bihano ari igisubizo ku cyemezo gishya cya Amerika cyo guha Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 11.1 z’amadolari ya Amerika.
Iyo Minisiteri yavuze ko igikorwa cyose cyizagera muri Taiwan gishotorana kizahura n’igisubizo cy’u Bushinwa gikomeye,kandi isaba Amerika guhagarika ibikorwa yise ko biteje akaga.
Nubwo Amerika yasinye amasezerano ayemerera guha Taiwan intwaro zo kwirwanaho ariko byateje umwuka mubi n’imibanire mibi n’u Bushinwa.
Si ubwa mbere u Bushinwa bufatiye ibihano ibigo bya Amerika kuko no mu mwaka ushize bwemeje ko bwafatiye ibihano bikakaye ibigo by’ubucuruzi byayo birimo; BAE Systems Land and Armament, Alliant Tecsystems Operation, AeroVirnonment, ViaSat hamwe na Link Solutions bizira kugurisha intwaro muri Taiwan.