U Bushinwa bwamurikiye u Burusiya na Koreya ya Ruguru intwaro kabuhariwe
Mu Mahanga

U Bushinwa bwamurikiye u Burusiya na Koreya ya Ruguru intwaro kabuhariwe

KAMALIZA AGNES

September 3, 2025

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, yamurikiye Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru intwaro kirimbuzi zirimo indege z’intambara zo mu mazi, misile zirasa kure n’izindi ntwaro zikomeye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 intambara ya kabiri y’Isi imaze irangiye.

Ibyo birori by’akarasisi ka gisirikare biri kubera i Tiananmen Square mu Mujyi wa Beijing kuri uyu wa 03 Nzeri 2025, byahurije hamwe abakuru b’ibihugu 26 barimo Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un basanzwe ari inshuti z’akadasohoka.

Ibihugu nka Indonesia, Malaysia, na Myanmar, Cuba, Iran n’ibindi by’inshuti y’u Bushinwa na byo byitabiriye ako karasisi gafatwa nk’umunsi w’Intsinzi y’u Bushinwa.

Perezida Kim yabwiye Putin gufashanya ari inshingano za kivandimwe nka Koreya ya Ruguru kandi kuba bafashanya mu buryo bwa gisirikare na dipolomasi ari iby’agaciro.

Nubwo abo bayobozi bahuye ariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, arashinja mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping akagambane yifashishije Koreya ya Ruguru n’u Burusiya.

Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yasabye Putin na Kim kutishora mu byo kugambanira Amerika.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya Yuri Ushakov, yamaganiye kure ibyavuzwe na Trump byo kugambanira Amerika, ahubwo amagambo ye ayita ininura.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko Putin, Xi na Kim batagambanira Amerika kuko bumva neza uruhare rwayo mu gushaka kugarura ituze muri ibi bihe ibihugu byinshi byugarijwe n’intambara.

Vladmir Putin (imbere ibumoso), Xi Jinpin na Kim Jong Un bishimiye imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi ihagaritswe
Izi ni zimwe mu ntwaro kabuhariwe u Bushinwa bwamurikiye Isi bwizihiza isabukuru y’isozwa ry’Intarmbara y’isi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA