Umuhanda munini uri mu gace ka Minhang mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, wacitsemo icyobo, ibyari aho byose birigitiramo.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ahantu hagenda harigita ari nako ibintu birigitiramo ndetse n’abantu bari hafi aho mu mirimo y’ubwubatsi batangira kwiruka bahunga.
Uwo muhanda warigise ku wa 11 Gashyantare 2026, ariko abayobozi bo muri ako gace bemeje ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima mu gihe hagikomeje iperereza ngo hamenyakane icyateye uwo muhanda kurigita.
Kurigita k’ubutaka no gucukuka kw’imihanda bikunze kubaho muri Shangai, ahanini bitewe no koroha k’ubwo butaka bitewe nuko buherereye ku nkengero z’umugezi wa Yangtze.
Umujyi wa Shanghai uri mu Burasirazuba bw’u Bushinwa ukaba utuwe n’abarenga miliyoni 24.
