U Buyapani: Meya yasabye imbabazi nyuma yo kwita abantu ibigoryi
Mu Mahanga

U Buyapani: Meya yasabye imbabazi nyuma yo kwita abantu ibigoryi

KAMALIZA AGNES

January 17, 2026

Umuyobozi w’Umujyi wa Yokohama mu Buyapani yasabye imbabazi nyuma yo gutuka abo bakorana ko ari ibigoryi, umwanda kandi ari ibicucu bitagira ubwenge ndetse badafite ubushobozi buhagije.

Meya Takeharu Yamanaka yasabye izo mbabazi nyuma yo gushinjwa ku mugaragaro n’Umuyobozi ushinzwe abakozi ko yakoresheje amagambo asesereza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi ushinzwe abakozi, Jun Kubota, yavuze ko Meya Takeharu Yamanaka yakoresheje amagambo mabi asuzuguza abakozi kandi bigaragaza ihohotera mu kazi.

Gusa Yamanaka yabanje guhakana ibyo ashinjwa, ariko nyuma aza kwemera bimwe muri byo ndetse anabisabira imbabazi.

Uwo muyobozi anashinjwa gutera ubwoba Kabota no kumwibasira amubwira ko yakagombye kuba yariyahuye nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano ubwo yamaraga kunanirwa gutsinda isoko rigamije gutuma uwo mujyi wakira inama mpuzamahanga.

Nubwo Meya Yamanaka yasabye imbabazi ariko hari abandi bakozi basabye ko yakorwaho iperereza ryimbitse.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA