Inzego z’umutekano z’u Bwongereza zataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kuba abatasi b’u Burusiya mu gihe icyo gihugu gikomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, inshuti ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Bwongereza.
Kuri uyu wa Kane Polisi yatangaje ko abo bagabo bafatiwe mu Burengerazuba n’i Londres rwagati bashinjwa gufasha serivisi z’ubutasi bw’amahanga.
Ubuyobozi bw’u Bwongereza bushinja u Burusiya gukora ibikorwa by’ubutasi, gusenya ibikorwa by’Igihugu, n’ibitero by’ikoranabuhanga (cyber-attacks) bigamije guhungabanya umutekano w’u Bwongereza.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba i Londres, Dominic Murphy yatangaje ko umubare w’abantu bakoreshwa nk’intasi z’amahanga ukomeje kwiyongera ariko hari gukazwa ingamba zo kubafata kugira ngo ibyo bikorwa bicike.
Mu cyumweru gishize, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza Ken McCallum, yavuze ko u Burusiya bushishikajwe no guteza akaduruvayo n’isenyuka mu bindi bihugu.
Ni mu gihe u Burusiya buhakana ibyo bashinjwa buvuga ko hari ikihishe inyuma yo kuba icyo gihugu gikunda gushinja u Burusiya ibikorwa byose bibi bibera ku butaka bwacyo.