Raporo ngarukamwa y’Umuryango Transparency International (TI) urwanya ruswa n’akarengane yerekana uko ibihugu birwanya ruswa mu nzego za Leta, yerekanye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 43 mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi aho rwagize amanota 57%.
Ni raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, ikaba ikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe na TI mu bihugu 188 byo ku Isi.
Iyo raporo igaragaza ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu mwaka wa 2024, ari yo manota menshi rwagize mu mateka yarwo, avuye kuri 53% rwagize mu 2023 aho rwari rufite amanota 53% ruri ku mwanya wa 49 ku Isi.
Mu kiganiro Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-RW) wagiranye n’itangazamakuru kigaruka kuri iyo raporo, wagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rurimo kuzamuka mu manota hakiri ibyuho bya ruswa bigomba gusibwa.
Umuyobozi Mukuru wa TI Rwanda Marie Immaculée Ingabire, yagize ati: “u Rwanda rugaragaza ko rurimo gutera imbere mu kurwanya ruswa. Mwabonye ko mu byo u Rwanda rushimirwa harimo no kugira amategeko, ayo mategeko ko tuyafite kuki tutayakoresha uko agomba gukora?”
Uwo muyobozi yahamije ko kwihanganira ruswa mu Rwanda bitaragera ku rwego rushaka ndetse agaragaza ko ibindi bihugu bishima ko mu Rwanda nta muntu n’umwe wihanganirwa mu gihe yagaragayeho ruswa.
Ati: “u Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bitinyuka kuba byafunga cyangwa byakwirukana Minisitiri kubera ikibazo cya ruswa”.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko urugendo rwo kurwanya ruswa rugikomeje kandi nta mpamvu n’imwe yatuma u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Twese dukomeze dufatanye kurwanya ruswa haba inzego za Leta n’iz’abikorera, turasaba ko bijya muri uwo murongo w’ubufatanye”
Yijeje kongera imbaraga gufasha abanyamakuru gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa.
Iyi raporo yagaragaje ko ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, rukurikiye Seychelles ifite amanota 72% (yazamutseho 1%) kuko mu 2023 yari ifite 71% na Cabo Verde iza ku mwanya wa kabiri ikaba ifite 62%, yasubiye inyuma kuko mu 2023 yari ifite 64%.
U Rwanda rwo runganya amanota na Botswana na yo iri ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga.
Igihugu cya mbere ku Isi ni Danmark n’amanota 90% igakurikirwa na Finland yagize amanota 88%.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 82 ku Isi, ikaba ifite amanota 41%, Kenya ni iya gatatu n’amanota 32%, ikaba iri ku mwanya wa 121 ku rwego rw’Isi, Uganda ya kane mu Karere ifite 26%, iri ku mwanya wa 140 ku Isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya gatanu, ifite 20% mu kurwanya ruswa ikaba ku mwanya wa 163 ku Isi, mu gihe u Burundi buri ku mwanya wa 165 ku Isi bufite amanota 17%.
U Rwanda rufite intego yo kuba rwaciye ruswa burundu mu 2050.