U Rwanda mu bihugu bigiye kunguka ‘drones’ zikoresha AI  
Ikoranabuhanga

U Rwanda mu bihugu bigiye kunguka ‘drones’ zikoresha AI  

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 26, 2025

U Rwanda rugiye kubimburira ibihugu bine bya Afurika byagenewe inkunga ya miliyoni 150 z’amadoari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 218 z’amafaranga y’u Rwanda, zizifashishwa mu kwagura indege nto zitagira abapilote (drones) zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence).

Iyo nkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagenewe Ikigo Zipline gikomeje kwagura ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishwa ‘drones’ ku mugabane wa Afurika, gihereye mu Rwanda aho cyatangiriye mu mwaka wa 2016.

Ni inkunga biteganyijwe ko izatwangwa binyuze mu bigo Goldman Sachs and Sequoia Capital, igihe Zipline izaba imaze gusinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda Rwanda, iya Kenya, Nigeria na Côte d’Ivoire yo kwagura ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano mu bwikorezi bwo mu kirere bwifashisha drones.  

Ayo masezerano agamije kurushaho kwimakaza gukwirakwiza ibikorwa remezo bya serivisi z’ubuzima hifashishijwe AI ku mugabane wa Afurika. 

Iyo nkunga iri mu byo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yita igerageza rigamije kwishyura imikorere myiza y’ibihugu, aho ibihugu byatoranyijwe bizafashwa kongera ibikorwa remezo bigezweho bya Zipline byifashishwa mu buzima. 

Ibihugu bine byagenewe iyo nkunga bimaze igihe bikoresha serivisi za Zipline, ikazabifasha gusa kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho ndetse no kurushaho kwihutisha serivisi z’ubuvuzi zikagera ku mamiliyoni y’abaturage babyo. 

Biteganywa ko uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye uzatuma abaturage bagera kuri miliyoni 130 muri Afurika barushaho koroherwa no kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi, bikazaba byongereye umubare w’amavuriro Zipline igeramo ukava ku 5.000 ukagera ku 15.000.

Ubuyobozi bwa Zipline buteganya ko ibyo bizafasha guhanga imirimo 800 yo ku rwego ruhanitse mu birebana n’ibikoresho, za robo n’ikoranabuhanga ry’ubuvuzi, yitezwho kwinjiza miliyari 1 y’amadolari ya Amerika buri mwaka. 

Umuyobozi Mukuru wa Zipline akaba n’umwe mu bayishinze Keller Rinaudo Cliffton, yagizwe ati: “Ubu bufatanye bugaragaza neza ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gutanga ari byo guhanga udushya, imirimo yo ku rwego ruhanitse, n’ikoranabuhanga ibihugu bishobora kwifashisha mu iterambere ry’ahazaza.” 

Yakomeje agaragaza ko inkunga ya USA izarushaho kwihutisha ikoranabuhanga rigezweho ryaba irya robo, AI ndetse n’iryifashishwa mu bikoresho binyuranye byifashishwa mu bwikorezi bwa drones bwamaze kugaragaza umusaruro ufatika ku mugabane wose. 

Guhera mu mwaka wa 2016 ubwo yatangiraga mju Rwanda, Zipline yarushijeho kwagura serivisi zitabara ubuzima bwa benshi. Icyo kigo gitangaza ko inshingano zacyo aei ugusunikira za Guverinoma kwakira drone nk’igikorwa remezo gihoraho cyoroshya urugeendo rw’iterambere ry’igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko gukoresha drones mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego bitanga umusaruro mwishi mu buryo butangaje. 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Ingabire Paula, yagize ati: “Gukoresha indenge nto zitagira abapilote mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi byagabanyije igihe, kandi bitabara n’ubuzima.”

Ibindi bihugu nka Nigeria na byo bishomangira ko drones zifasha cyane iterambe ryabyo, by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi. 

Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage Muhammad Ali Pate, yagize ati: “Mu gihugu kirimo abaturage miliyoni 200, Nigeria ihura n’imbogamizi zihariye ariko zibyara amhirwe mu gutanga ubuvuzi. Drones ziza nk’umutabazi wihuse kandi udatwara igihe.”

Ubuyobozi bwa Zipline buhamya ko inkunga yahawe ibihugu bya Afurika ari intangiriro y’impinduka zigezweho mu rwego rw’ubuvuzi, bugashimira Amerika ikomeje gushyigikira icyerekezo cy’ibihugu bya Afurika cyo kwigira binyuze mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ritanga ibisubizo birambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA