U Rwanda mu bihugu bya EAC biyoboye mu bwishingizi bw’ubuvuzi
Ubuzima

U Rwanda mu bihugu bya EAC biyoboye mu bwishingizi bw’ubuvuzi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 8, 2025

U Rwanda ruza imbere mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aho abaturage benshi bafite ubwishingizi bw’ubuvuzi, iyo ntambwe ikaba ibonwa nk’iy’ingenzi mu kwimakaza ubuzima buzira umuze mu baturage barwo.

Ibindi bihugu biza imbere mu Karere ni Tanzania na Kenya nk’uko byashimangiwe mu Nama ya 5 y’Inteko Rusange y’Abadepite bagize Inteko Ishinga Aamtegako ya EAC (EALA).

Iyo Nteko Rusange ni yo yemeje Umwanzuro usaba Inama y’Abaminisitiri ba EAC gutangiza urugendo rwo gushyiraho ubwishingizi bw’ubuvuzi bushobora gukora mu Karere kose.

Intego yo gushyiraho ubwo bwishingizi ni uguharanira ko buri muturage yabona serivisi z’ubuvuzi zingana n’abandi mu Karere kose hatabayeho inzitizi z’imipaka.

Depite Fatma Ndangiza, Uhagarariye u Rwanda muri EALA yakomoje ku buryo ibyo bihugu biza imbere byateye intambwe yo gushishikariza abaturage babyo kwinjira mu bwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi.

Ati: “Iki ni cyo gihe dukwiye gushaka ibisubizo birambye tukava mu guhora dutegereje inkunga zivuye mu bihugu by’i Burayi. Ahubwo, dukwiye gukora ishoramari rikwiriye kandi rirambye kugira ngo tuzibe icyuho cy’ibikenewe, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima. Dukwiye guharanira ko ubuvuzi bwahinduka uburenganzira bw’ibanze kuri buri muturage kubera ko ubuzima ari bwo bukungu bwa mbere.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda igaragaza ko abaturage b’u Rwanda bari hejuru ya 90% bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, mu gihe abandi bakabakaba 9% bakoresha ubundi bwishingizi bw’ubuvuzi.

Ubwishingizi bwa Mituweli bwatangiye mu igerageza ryakozwe mu Turere dutatu mu mwaka wa 1994 kugeza mu 2004 ubwo bwemezwaga nka gahunda y’Igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Umuturage w’u Rwanda yatangiye asabwa kwishyura amafaranga 1.000 kuri buri muntu akivuza umwaka wose yishyura 25% by’ikiguzi cy’ubuvuzi ahabwa.

Nyuma icyo kigero cy’umusanzu cyagejejwe ku mafaranga 3.000 ku muturage wo hasi na 7.000 ku mukungu, mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi bwa serivisi bahabwa kuri Mituweli.

Mu mwaka wa 2007 ni bwo hatowe Itegeko Nomero 62/2007 ryo ku wa 30/12/2007 rigenga uburyo bushyiraho, bucunga kandi bugashyira mu bikorwa Mituweli.

Ubu bwishingizi bw’ubuvuzi bushingiye ku miryango yunganirana, abivuza bakabona ubuvuzi buboneye bitabasabye kwishyura umurengera.

Ubu buryo buba itegeko ku bantu batagira ubundi nwishingizi bw’ubuvuzi ndetse n’abakozi bafite ubundi bwhishingizi bw’ubuvuzi bakaba basabwa inyunganizi y’iyo gahunda.

Ibyo bitumwa haboneka inkunga ituruka ku banyamuryango, imisoro ndetse no mu bagiraneza batanga inkunga kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubona ubuvuzi buboneye.

Ubu bwishingizi bw’ubuvuzi bufasha u Rwanda mu rugendo rwo kugeza ubuvuzi kuri bose kandi buboroheye, cyane ko abatishoboye bishyurirwa na Leta na bo bakaba badasigara inyuma muei ubwo bwishingizi.

Umwanuro wa EALA usaba ibihugu bihuriyem muri EACkujya bigena nibura 15% by’ingengo y’imari yabyo mu rwego rw’ubuvuzi, nka bumwe mu buryo bwo kongerera imbaraga urugendo rwo kugera ku buvuzi bugera kuri bose mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA