Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko agaragaza ko rwagiye rubirokoka rugatera imbere.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Ubwo yaganiraga n’abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida, Presidential Advisory Council (PAC), ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Yagize ati “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, ruramurika.”
Yakomeje agagaragaza ko u Rwanda hakiri ibyo rugihangana na byo, ariko ko na byo bigomba gutsindwa.
“Dukeneye guharanira kurokoka urugamba kandi tugatera imbere tukajya aho twifuza kugera n’aho abandi badutanze kugerayo bageze. Guhindura aha hantu hacu hato biri mu bushobozi bwacu uko dukomeza kurokoka ibitero by’abo bantu baturuta.”
PAC ni urubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.
Abagize uru rwego rwashinzwe ku wa 26 Nzeri 2007, bahura kabiri buri mwaka, inama ya mbere ikaba yarabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama y’Inteko Ishinga Amategeko n’iya Clinton Global Initiative.
Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihufu PAC kagiranurugare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda, binyuza mu bujyanama ndetse n’umusanzu wa buri umwe mu bakagize ku giti cye.
Kagizwe n’inrarirbonye mu nzego zitandukanye u Rwanda rukeneye mu rugendo rwo kurushaho kwiyubaka no guhaganga n’ibibazo ruhura na byo uko imyaka ishira indi igataha.
Kuri ubu, u Rwanda ruhanganye n’ingorane zishamikiye ku mutekano muke w’Akarere, aho amahanga agenda afata uruhande rwirengagiza impamvu shingiro z’ibyo bibazo.
Ibyo bigira ingaruka z’uko abamaze imyaka myinshi barengana mu Karere ari bo bahindurwa abagizi ba nabi mu gihe ababarenganya bigaragaza nk’abahohoterwa.
Mu bindi bibazo rusangiye n’Isi yose harimo ibishamikiye ku mihindagurikire y’ibihe, bisigura Igihugu umutwaro uremereye mu rugendo rw’iterambere.