U Rwanda mu ngamba zo guhashya bilaliziyoze mu 2030
Ubuzima

U Rwanda mu ngamba zo guhashya bilaliziyoze mu 2030

MICOMYIZA Fidele

January 29, 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashimangiye ko hari ingamba zo kuba nta Munyarwanda uzaba akirwara inzoka zo mu nda na billaliziyoze bitarenze mu mwaka wa 2030.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bizarufasha kugera ku ntego, abaturage bakoresha ibishanga bakomeje gusobanurirwa

Ibi byavugiwe mu bukangurambaga bwakorewe Umurenge Mareba mu Karere ka Bugesera, ku wa 28 Mutarama 2026, aho abaturage bakomeje gusobanukirwa kwirinda indwara zititaweho uko bikwiye by’umwihariko inzoka zo munda zirimo na bilaliziyoze.

Ibi kandi bibaye mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye uba ku ya 30 Mutarama buri mwaka.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko batari bazi ko bashobora kurwara izi ndwara cyangwa ko zanatwara ubuzima bwabo, ariko nyuma y’ubu bukangurambaga n’ibyo bigishwa bakomeje gufata ingamba nshya.

Uwizeyimana Faustin, umuhinzi w’umuceri mu Gishanga cya Rwabikwano, yagize ati: “Mbere ntabwo twari tuzi indwara zo mu nda, cyane cyane iyo ya bilaliziyoze, ntitwari tuzi icyo twakora ngo tuyirinde. Ariko ubu twamenye ko dukwiriye gukora amasuku muri iki gishanga, tukabagara imiyoboro y’amazi kuko twumvise ko amagi y’agakoko gatera bilaliziyoze ashobora kwirekamo.”

Nganuwera Marceline na we uhinga umuceri muri iki gishanga akaba n’Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Kayonza, yavuze ko ubumenyi bakomeje guhabwa butuma na bo bakomeza gufasha abandi kumva neza akamaro k’isuku haba mu ngo ndetse n’aho bakorera kuko ari byo byabafasha mu guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda harimo n’iya bilaliziyoze.

Eric Salamba, Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta irwanya Virusi Itera SIDA n’indwara zititaweho (Rwanda NGOs Forum on HIVAIDS), yavuze ko icyo bari gukora ngo bagere ku ntego yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye ndetse n’aho bashyize imbaraga cyane.

Yagize ati: “Iyo twahisemo guhera muri Bugesera na Ruhango kuko hari mu hafite imibare mike y’abarwaye inzoka zo mu nda kuko bari kuri 16%, twihaye 2027 kugira ngo nitubasha kurandura iyi ndwara ibyo twakoresheje muri Bugesera na Ruhango tuzabikoreshe n’ahandi hari umubare munini ku buryo mu 2030 izaba yacitse burundu.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho Hitiyaremye Nathan, yagize ati “Utugari two mu Mirenge ya Bugesera twiganjemo indwara ya bilariziyoze ni 43, uyu munsi twaje mu Murenge wa Mareba kugira ngo turebe uruhare rw’umuturage mu kwirinda inzoka itera bilaliziyoze cyane cyane mu kubaka ubwiherero kugira ngo hirindwe kwituma ku gasozi. Ikindi ni ukureba aho bageze basenya indiri y’utunyamushongo twororokeramo amagi y’iyi ndwara.”

Yavuze ko iyo umuntu yiherereye ku gasozi arwaye indwara ya Bilaliziyoze, iyo imvura iguye imanukana umwanda urimo amagi yayo, ukayajyana mu gishanga, utunyamushongo turimo tukayamira akororoka, umuturage yajyamo akamwinjira akaba aranduye.

Yagarutse kandi no ku barwara iyi ndwara bakajya kwivuza mu Baganga ba Gakondo bibwira ko ari urushwima, nyamara bakihutiye kwa muganga bakitabwaho uko biwkiye kandi byihuse.

Indwara ya bilaliziyoze uwayirwaye arangwa no kwishimagura, kugira umuriro, ndetse no kucika intege, iyo ititaweho itera kuribwa mu nda, kwituma amaraso, guhitwa n’ibindi.

Indwara ya bilaliziyoze muri rusange yica abantu basaga ibihumbi 200 ku mwaka ku Isi mu gihe muri Afurika yavukije ubuzima abasaga ibihumbi 11.

Abaturage bishimiye ubukangurambaga bwatumye barushaho gusobanukirwa n’indwara zo munda zibazahaza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA