Ubushake bw’u Rwanda bwo kongera kuzahura umubano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kwigaragaza mu bikorwa bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yitabiriye ibiganiro byifashisha ikoranabuhanga bigamije kungurana ibitekerezo ku masezerano yo kongera gusubukura ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’umunsi umwe gusa Inama yo ku Rwego rwa ba Minisitiri ya 6 yemeje Inyandiko y’Ibikorwa bya Gisirikare (Concept of Operations/ CONOPS) yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.
Inyandiko y’agateganyo y’amasezerano yaganiriweho na ba Minisitiri b’u Rwanda, RDC na Angola igamije kureba uburyo u Burasirazuba bwa Congo bwakongera kwimakazwamo amahoro n’umutekano ndetse hakongera kuzahurwa umubano w’u Rwanda na RDC nk’uko biteganywa mu masezerano ya Luanda.
Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko itazatezuka gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amaseserano ya Luanda akurikiranwa n’umuhuza ari we Repubulika y’Angola.
U Rwanda rwizera ko rufite inyungu ihambaye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko rukagaragaza impungenge z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukorana na Leta y’icyo gihugu mu guhungabanya umutekano warwo
Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC bisaba ko Leta ya Congo yakwemera gukemura ibibazo bihari ihereye ku mpamvu shingiro yabyo.
By’umwihariko umubano wa RDC n’u Rwanda ngo wo uzashoboka gusa mu gihe inyeshyamba za FDLR ziranduwe burundu cyane ko ari na zo zituma u Rwanda zifata ingamba zidasanzwe zo kurinda inkike zarwo.
Yemeje ko bazakomeza kwitabira ibiganiro by’ubuhuza bibera i Luanda, bigamije kureba uko umwuka mubi urangwa hagatoi y’u Rwanda na RDC wahoshwa binyuze mu gukuraho imbigamizi z’umutekano muke haherewe mu mizi.
Gusa ngo u Rwanda rutewe inkeke n’uko Guverinoma ya RDC itavugisha ukuri ku byaganiriweho mu biganiro ndetse no kugaragaza ubushake buke mu gushyira mu bikorwa.
Ku itariki ya 12 Ukwakira, ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC n’Angola bahuriye mu nama ya 5 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bitatu yari igamije gukomeza ibiganiro byo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na RDC.
Iyi nama yaje ikurikira iya 4 yabaye ku itariki 14 Nzeri, na yo yakurikiraga indi nama y’impuguke yari yemeje inyandiko ihuriweho yo kurwanya umutwe wa FDLR no kureba ko u Rwanda rwakuraho ingamba rwafashe zo kurinda umutekano warwo.
Iyo nama na yo yabanjirijwe n’indi y’impuguke zemeje uwo mugambi ku itariki ya 30 Kanama, ariko ku munsi nyir’izina Minisitiri Nduhungirehe arawemeza ariko uwa RDC ntiyawemeza, ndetse ananga y’uko habaho indi nama y’impuguke yategura inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare (CONOPS).
Minisitiri Nduhungirehe ati: “Ni inyandiko inonosoye kurushaho ivuga ukuntu ibyo bikorwa bizakorwa. Icyo gihe rero ni ahongaho twari duhagaze, iyo nama ni aho twari duhagaze, nta mwanzuro ugaragara wafashwe icyo gihe.”
Ba Minisitiri b’u Rwanda, RDC n’Angola bemeranyijwe ibintu bitatu by’ingenzi birimo gukomeza gahunda yo guhagarika imirwano yashyizweho tariki ya 4 Kanama impande bireba zikayubahiriza, gukomeza umugambi uhuriweho wo kurwanya FDLR no kuvanaho zimwe mu ngamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano warwo.
Mu kwezi gushize ba Minisitiri baganiriye kuri gahunda yateguwe n’impuguke RDC iyitera utwatsi ariko ihita izana gahunda yayo itandukanye n’ibyaganiriweho. Kubera amateka yo kwivuguruza, kuvuga ibinyoma no kutagira uruhande baherereyemo, u Rwanda rwasabye ko habanza hakaboneka ibikorwa bifatika biruha icyizere ko FDLR iri kurandurwa atari ibya nyirarureshwa.
“[…] Rero icyo gihe twarabishimangiye na bo bazana iyo gahunda (plan) yindi bifuza ko yashyirwa mu bikorwa, ntitwumvikana ahongaho, ariko icyo twumvikanye ni uko hari ibikorwa bigomba gukorwa muri iyo gahunda ndetse n’ababishinzwe byo twabumvikanyeho. Icyo tutumvikanaho ni ikibanziriza ikindi n’igikurikira. Rero twebwe twemeje ibyo bikorwa, turabyemeza noneho dushinga umuhuza ari we Angola gutegura ya nyandiko y’ibikorwa bya gisirikare (CONOPs) nababwiraga.”
Leta ya Angola yahawe itariki ya 26 Ukwakira kugira ngo ibe yumvise impande zombi hanyuma itegure iyo nyandiko yitezwe kuba yarangiye ku ya 30 Ukwakira, yongere inonosorwe n’impuguke mu by’iperereza no mu bya gisirikare mbere yo kongera gushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri.
Inama ya mbere y’Abaminisitiri yabaye tariki 21 Werurwe uyu mwaka, Minisitiri Nduhungirehe akaba ashimangira ko inama za mbere zitatanze umusaruro bitewe n’amananiza ya RDC ishyira hanze ibitakabaye bishyirwa hanze kandi na byo bikavugwa mu buryo buhabanye n’ibyemejwe.
Nduhungirehe yemeza ko uko byagenda kose u Rwanda rwiyemeje gushaka amahoro, rukaba rwiteguye kwitabira ubutumire bwose bugamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ashimira Angola ikomeje kudacika intege mu gushyira imbaraga mu buhuza nubwo hazamo imbogamizi zirimo no guhagarika ibyemejwe.