U Rwanda na Arabie Saoudite bagiye kuganira ku nzego nshya z’ubutwererane
Politiki

U Rwanda na Arabie Saoudite bagiye kuganira ku nzego nshya z’ubutwererane

KAYITARE JEAN PAUL

October 22, 2025

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda na Arabie Saoudite baganiriye ku nzego nshya z’ubutwererane, ibihugu byombi byakoranamo.

Ni mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, na Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arabie Saoudite.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yanditse ku rubuga rwa X, iti: “Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite no kureba inzego nshya ibihugu byombi byakoranamo.”

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.

U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.

Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

By’umwihariko Arabie Saoudite ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Mu 2021 Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA