U Rwanda na Argentine basinye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere
Politiki

U Rwanda na Argentine basinye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

NYIRANEZA JUDITH

November 27, 2024

U Rwanda na Argentine byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubwikorezi bwo mu kirere ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana n’Umunyamabanga ushinzwe ibirebana n’ingendo muri Argentine, Franco Mogetta.

Amb. Mukantabana yavuze ko iyi ari intambwe itewe mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ariko kikaba ari n’ikimenyetso cy’umubano ukomeye w’ibihugu byombi.

Ati: “Iyi ntambwe ntabwo yagezweho gusa mu rwego rw’ingendo zo mu kirere ahubwo ni n’ikimenyetso cy’umubano ukomeye kandi ugenda wiyongera hagati y’ibihugu byacu.”

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano kuko no mu 2018 byasinyanye amasezerano ajyanye no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Buenos Aires muri Argentine. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA