U Rwanda na Azerbaijan batangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki
Politiki

U Rwanda na Azerbaijan batangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki

NYIRANEZA JUDITH

January 17, 2025

Leta y’u Rwanda n’iya Azerbaijan byatangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki ndetse no kwagura umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ni gahunda yatangirijwe mu biganiro byahuje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Azerbaijan, Yalchin Rafiyev kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025.

Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia naho Ambasaderi Kayonga we afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.

Mu mubano w’ibihugu byombi harimo kongera imbaraga mu bufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA