U Rwanda na Brazil byiyemeje ubufatanye buhamye mu nzego zitandukanye zirimo umubano mu bya Dipolomasi hagati y’Inteko zishinga Amategeko kurengera ibidukikije, guteza imbere Siporo n’ibindi.
Byagarutsweho ubwo Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala yakirwaga na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Hon. Kazarwa Gerturde, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku kwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Brazil, kongera ubufatanye mu bukerarugendo binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda, ibidukikije, ubuhahirane no gushyira imbaraga mu mikoranire y’Inteko zishinga Amategeko.
Hon Kazarwa yabwiye itangazamakuru ko ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi butanga icyizere mu iterambere.
Yashimangiye ko nubwo abaturage ba Brazil ari bake mu Rwanda ariko ibyo impande zombi zaganiriye bigamije guteza imbere ishoramari, urwego rw’uburezi ibyo bikazatuma abaturage ku bwinshi kandi bagasura u Rwanda.
Ati: “[…] Ambasaderi wa Brazil aba afunguye imiryango kugira ngo abo muri Brazil baze mu Rwanda barumenye nk’igihugu cyiza kandi gikwiye guturwamo no kubamo.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Kazarwa, yavuze ko mu byo baganiriye harimo gufatanya n’u Rwanda guteza imbere siporo, kuko Brazil ari igihugu cyateye imbere mu mikino binyuze muri uru rwego. Bizatuma abagituye basura u Rwanda cyangwa abaruturamo bavuye muri Brazil bazakomeza kwiyongera.
Ku rundi ruhande Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida, yatangaje ko mu minsi iri imbere igihugu cye kizakira abanyeshuri b’Abanyarwanda muri gahunda y’imikoranire ihuriweho n’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi.
Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).’
Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji ku bwinshi.
Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanyutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.


