U Rwanda na Brazil byiyemeje ubufatanye mu bya Politiki
Politiki

U Rwanda na Brazil byiyemeje ubufatanye mu bya Politiki

NYIRANEZA JUDITH

October 10, 2025

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Brazil, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi no kurushaho kungurana ibitekerezo mu bya politiki.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clementine Mukeka na Irene Vida Gala, Amabasaderi wa Brazil mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo muri politiki iyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho, Mukeka na Amb. Carlos Duarte, akaba Umunyamabanga ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Brazil.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho, Mukeka yavuze ko ayo masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi, itegura ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi

Ibiganiro byibanze ku gusuzuma ubufatanye busanzwe buriho no gushakisha izindi nzira nshya z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Brazil ni ibihugu bifitanye umubano guhera mu 1981, kandi ubufatanye bwarushijeho gushinga imizi by’umwihariko ubwo hashyirwagaho ambasade mu bihugu byombi (Kigali na Brazil).

Ibyo byatumye habaho ibiganiro bya politiki binongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ibikorwa remezo n’ubuzima.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA