U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye
Politiki

U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye

SHEMA IVAN

November 13, 2026

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Cambodia byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo, mu rwego rwo gufungura amahirwe mashya y’ubucuruzi n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono i Phnom Penh, Umurwa Mukuru wa Cambodia, ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet.

Gusinya aya masezerano byakurikiye ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi, byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zishobora kubyara inyungu ku mpande zombi.

Amasezerano yasinywe akubiyemo ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo. Izi nzego zitezweho kugira uruhare mu kongera amahirwe y’ubucuruzi, koroshya ingendo no guteza imbere urujya n’uruza rw’abashoramari n’aba mukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Amateka y’umubano w’u Rwanda na Cambodia

U Rwanda na Cambodia bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu 2005. Nubwo ibi bihugu byombi bitandukanyijwe n’intera ndende kuko kimwe giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba ikindi kikaba muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, byagiye bishakisha uburyo bwo kwagura imikoranire mu nzego za dipolomasi, ubukungu n’iterambere.

Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu byombi byagiye byongera imikoranire binyuze mu biganiro no gusangira ubunararibonye. Mu 2024, Ambasaderi w’u Rwanda ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa, yagiriye uruzinduko muri Cambodia, agirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu bigamije gushimangira ubushuti n’ubufatanye.

Intambwe ikomeye mu kwagura uwo mubano yatewe mu Gushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cambodia, Prak Sokhonn, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano abiri arimo ayashyiraho uburyo bw’ibiganiro n’ubujyanama buhoraho hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi, n’andi avanaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’akazi ka Leta.

Ibyo byari bigamije koroshya ingendo z’abayobozi no gushyiraho urubuga ruhoraho rwo kuganira ku bibazo bireba ibihugu byombi no kunoza imikoranire yabyo.

Muri Werurwe 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri Cambodia, Nkubito Manzi Bakuramutsa, yagiranye ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera rwa Cambodia, byibanze ku gushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame n’amasezerano mashya yasinywe muri uru ruzinduko bigaragaza indi ntambwe mu gushaka kwimura umubano w’ibihugu byombi ukava ku rwego rwa dipolomasi ukagera no ku bufatanye bufatika mu bukungu.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Cambodia, Hun Sen, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo wakomeza kwagurwa binyuze mu bufatanye mu nzego zinyuranye.

Cambodia ni igihugu gifite amahirwe akomeye mu bukerarugendo ashingiye ku mateka, umuco, ibyiza nyaburanga n’ibinyabuzima bitandukanye. Ibyo bishobora gutuma ubufatanye bw’ibihugu byombi muri uru rwego bufungura amahirwe mashya yo kungurana ubunararibonye no guteza imbere ubukerarugendo.

Kugeza ubu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa, ufite icyicaro i Seoul, ni na we uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Cambodia.

Amasezerano yitezweho gufungura andi mahirwe y’imikoranire ifitiye inyungu impande zombi
Umuhango wo gusinya amasezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA