U Rwanda na EU batangije gahunda izateza imbere uburezi bw’inshuke
Uburezi

U Rwanda na EU batangije gahunda izateza imbere uburezi bw’inshuke

KAMALIZA AGNES

March 16, 2026

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na bimwe mu bihugu biwugize birimo Lithuania na Finland batangije umushinga wiswe ‘Twinning Project’ ugamije guteza imbere uburezi bw’abana b’inshuke.

Iyi gahunda izamara imyaka ibiri yatangiye kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, aho yitabiriwe n’abarenga 100 barimo abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu burezi.

Uyu mushinga uzashyigikira gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubumenyi mu mashuri y’ibanze (Foundational Learning Strategy) binyuze mu kunoza integanyanyigisho,  kongerera abarimu ubushobozi  bahereye kubigisha mu y’inshuke no kunoza  uburyo bwo kwigisha.

Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC) Nsengimana Joseph, yagaragaje ko uyu mushinga uhura n’icyerekezo Igihugu cyihaye cyo kubaka uburezi bushingiye ku bumenyi bitarenze 2050.

Yagize ati: “Uyu mushinga uje mu gihe nyacyo kuko ushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda. Ubu bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Lithuania na Finland ni intambwe ifatika igamije kunoza imyigire mu bakiri bato.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra yavuze ko gahunda ya ‘Twinning’ ari uburyo bushya bw’ ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo muri EU, kandi ari andi mahirwe yo gusangira ubunararibonye hagati y’impande zombi.

Yagaragaje ko Lithuania na Finland bazakorana bya hafi n’u Rwanda n’u Burayi hagamijwe kongera imbaraga no kunoza ireme mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’inshuke.

Yagize ati: “Ibi bizakorwa bijyanye na gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere uburezi (NST2) n’iya EU igamije guteza imbere ireme ry’uburezi.”

Yongeyeho ko nubwo ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi ariko uruhare rw’ababyeyi n’abayobozi mu Nzego z’ibanze ari rwo ruzatuma bishyirwa mu bikorwa uko byifuzwa.

Binyuze muri gahunda ya Twinning, u Rwanda, Lithuania na Finland bazasangira ubumenyi, bubake sisitemu z’uburezi no kuzamura ireme ryabwo.

Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Uburezi, Siyansi na Siporo muri Lithuania ,Jonas Petkevicius, akaba n’umwe mu bari gushyira mu bikorwa  uyu umushinga yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga impande zombi, ashimangira ko gushora mu burezi ari rwo rufatiro rw’ahazaza.

Yagize ati: “Gushora imari mu bato ni urufatiro rw’ahazaza h’Igihugu kuko umwana wize neza avamo umuturage wubaka inzego zikomeye, uhanga udushya, akanubaka iterambere rirambye.”

Twinning Project iri muri gahunda ngari ya   EU igamije guteza imbere ubumenyi, uburezi n’ubushobozi mu bihugu by’abafatanyabikorwa. Hakaba harashowemo miliyoni 50 z’amayero (arenga miliyari 83 z’amafaranga y’u Rwanda) mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu mashuri y’inshuke.

Intumwa za EU zasobanuye ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kwigira ku bunararibonye bw’ibihugu by’i Burayi mu burezi bw’ibanze
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko u Rwanda rufitiye icyizere ububufatanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA