U Rwanda na Gabon mu nzira zo gufatanya kurwanya ruswa n’iyezandonke
Politiki

U Rwanda na Gabon mu nzira zo gufatanya kurwanya ruswa n’iyezandonke

ZIGAMA THEONESTE

November 26, 2024

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’iyezandonke muri Gabon (CNLCEI), baganiriye ku buryo bwo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa n’ibimunga ubukungu bw’igihugu byambukiranya imipaka.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, ibiganiro byanitabiriwe na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda (MINAFFET).

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yabwiye itangazamakuru ko CNLCEI yifuza gufatanya  n’Urwego rw’Umuvunyi, cyane ko u Rwanda rumaze gukataza mu gukumira ibyaha bya ruswa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe muri Gabon batagira ubwo buryo.

Yagize ati: “Ubungubu bo bakoresha impapuro, nk’uko twabikoraga kuva mu 2004 kugeza mu 2011, nk’ Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kwakira imenyekanishamutungo. Twakoresha impapuro ariko ubu dukoresha ikoranabuhanga, aho umuntu ushaka kumenyekanisha umutungo akoresha sisitemu, yakongera kumenyekanisha akamenyesha icyahindutse gusa, niba hari icyo yagurishije cyangwa ikindi yinjije, n’icyo ahindura.

Yongeyeho ati: “Batubwiye ko bo iyo umuntu ashaka icyemezo cy’uko atafunzwe cyangwa yafunzwe bimusaba gutega indege akajya aho yavukiye kuko igihugu cyabo ari kinini.”

Umuvunyi Mukuru avuga ko beretse izo ntumwa za Gabon ko u Rwanda rukataje mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu nzego zose, bakaba ari cyo kintu cy’ingenzi bigiye ku Rwanda.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Gabon kurwanya ruswa

Icyakora, Umuvunyi Mukuru avuga ko n’u Rwanda hari uburyo rwigiye kuri abo bashyitsi kijyanye no gutanga amakuru ku byuho bya ruswa.

Ati: “Icyo twabigiyeho mu bijyanye no gutanga amakuru ku byaha bya ruswa, hari uburyo bwo kurinda abatanga amakuru, by’umwihariko bakorana n’itangazamakuru, bagahugura abanyamakuru ku buryo bwo gukora inkuru zicukumbuye ku bijyanye na ruswa, abanyamakuru bakababera abatanga amakuru.”

Yongeyeho ati: “Hari ibihembo bateganya, kuko bavuga bati ntabwo wavuga ngo umuntu arakunda igihugu ngo agire uruhare mu kurwanya ruswa, tugomba no kugira nk’agahimbazamusyi, ariko icyo twabigiyeho ni uko uwo muntu warezwe agomba guhanirwa icyaha cya ruswa, mbese amakuru wamutanzeho akaba agize icyaha.”

Izo ntumwa za Gabon, zanaje gushishikariza u Rwanda kwinjira mu muryango uhuje inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika yo hagati (RINAC).

Umuvunyi Mukuru Nirere ati: “Perezida wa CNLCEI, ni na we Perezida w’agateganyo wa RINAC, akaba yaraje rero kugira ngo asabe n’u Rwanda kujya muri uwo muryango, cyane cyane ko u Rwanda na Gabon bifitanye umubano mwiza.”

Umuvunyi Mukuru yahamije ko Gabon ifite gahunda yo gufungura Ambasade yayo mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rusanzwe ruyifite muri icyo Gihugu.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwo na CNLCEI ya Gabon bakomeje ibiganiro bigamije kureba uko basinya amasezerano y’ubufatanye mu guhangana n’ibyaha bya ruswa.

Nirere ati: “Ayo masezerano ni atuma turushaho kongera imikoranire cyane cyane binyuze mu gusangira ubunararibonye, mu guhana amakuru cyane cyane mu ikurikirana ry’abantu bakekwaho ibyaha bya ruswa, no kugaruza umutungo w’abantu baba bawunyereje bagahungira hanze, haba mu Rwanda cyangwa se muri Gabon.”

Umuvunyi Mukuru yavuze ko kandi ibihugu byombi birimo kuganira ku buryo bwo gufashanya mu ruhando mpuzamahanga mu gutanga amakuru ajyanye n’uburyo birwanya ruswa, aho ibihugu bitanga amanota mu gihe cy’igenzura cy’uburyo bishyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhana icyaha cya ruswa n’iyezandonye bityo, bigafashanya kubona imyanya myiza mu ruhando mpuzamahanga mu kurwanya ruswa.

Perezida wa CNLCEI, Nestor Mbou wari uyoboye intumwa za Gabon yagize ati: “Icya mbere cyatuzanye hano ni ukugaragariza inzego z’u Rwanda, RINAC, aba mbere tuyereka ni abashinzwe kurwanya ruswa, ab’abanyapolitiki mu nzego z’igihugu.

Nestor Mbou uyoboye Komisiyo yo kurwanya ruswa n’iyezandonke muri Gabon yavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda

Icya kabiri cyatuzanye ni ukuganira ku buryo bwo gusinya amasezerano hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na twe, kubera ko twebwe dufite inshingano zo kurwanya ruswa, dushobora gufatanya mu gushyiraho uburyo bwiza bwo guhangana na ruswa isubiza inyuma iterambere ry’ibihugu byacu.”

Nestor avuga ko izo ntumwa za Gabon mu minsi zimaze mu Rwanda zahigiye uburyo bushya bwo guhangana na ruswa burimo kuba harashyizweho kuyirwanya binyuze mu rubyiruko ku mashuri, inyandiko zikoreshwa mu kunyekanisha ububi bwayo n’ibindi, ashimangira ko bagomba kugera mu gihugu cyabo bagahitamo iby’ingenzi byabafasha guhangana na ruswa.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye umubano mwiza

Mu kwezi k’Ukwakira 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida w’inzibacyuho wa Gabon akaba n’Umuyobozi w’inzibacyuho wa Komite yashyiriweho kuvugurura inzego, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo ziganisha ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, rukaba ku mwanya wa 4 muri Afurika mu gihe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazaba ari urwa mbere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA