U Rwanda na ILO biyemeje kuzamura abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga
Ikoranabuhanga

U Rwanda na ILO biyemeje kuzamura abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 20, 2025

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yasinyanye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (ILO), mu kurushaho kwimakaza ubufatanye bugamije gufasha abagore n’abakobwa kwigarurira umwanya w’ingenzi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga binyuze muri gahunda ya ‘One Million Rwandan Coders’ ikomeje gufasha Abanyarwanda kongera ubumenyi bw’ikoranabuhanga bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bifitiye icyizere.

Ku mutima w’ubwo bufatanye hari intego u Rwanda rusangiye na ILO yo kurushaho gufasha abagore n’abakobwa kwisanga mu bagerwaho n’uwo musaruro mu rwego rw’ikoranabuhanga no guhanga ibishya rukomeje kwaguka mu Rwanda.

Ibyo ngo bishimangira umuhate u Rwanda rushyira mu kugabanya icyuho mu buringanire bw’abagabo n’abagore mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, no guhanga imirimo itagira n’umwe isigaza inyuma.

Biteganywa ko kurema amahirwe yisumbuye ku bagore n’abakobwa, bizafasha kwihutisha urugendo rw’ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kwimakaza uburinganire.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka iterambere ry’imibereho y’abaturage ridaheza, binyuze mu kugeza uburezi kuri bose, kongerera ubushobozi ibyiciro bikiri hasi nk’abafite ubumuga n’abandi, ndetse no kurushaho guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga.

Biteganyijwe kandi ko ayo masezerano azafasha mu kongerera imbaraga itangwa ry’ubumenyi ndetse no gushyigikira iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) byifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ryabyo.

Nanone kandi azafasha mu kongera amahugurwa ku baturage bafite ubumuga, mu guharanira ko badahezwa uko ari ko kose mu rugendo rwo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa ILO bwagize buti: “Ubu buryo budaheza bushimangira ukwiyemeza k’u Rwanda ko gukoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho kitari nzahurabukungu gusa ahubwo ari n’umuyoboro wo guteza imbere sosiyete. Bityo, abaturage benshi bazarushaho kubona amahirwe y’iterambere rishingiye ku ikoranabuahanga.”

Ku rundi ruhande, kongerera imbaraga ibigo bito n’ibiciriritse bizajyana no guhanga imirimo mishya, bikazafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guhanga imirimo nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 200 muri gahunda ya Kabiri ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, NST2.

Ubu bufatanye buzafasha kandi ibigo bito n’ibiciriritse kongera serivisi n’imikorere bishingiye ku ikoranabuhanga, kwagura amasoko no kugira uruhare rukwiye mu mpinduka z’iterambere ry’u Rwanda.

Ayo masezerano yubakiye ku bufatanye bwatangiye mu mwaka wa 2023 hagati y’u Rwanda na ILO, bwibandaga cyane ku kwagura ikwirakwizwa ry’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no guharurira amayira ihangwa ry’imirimo igenewe urubyiruko.

Mu kurushaho kwimakaza ubutwererane, impande zombi ziyemeje gushimangira intego zihuriyeho yo kugeza ku Banyarwanda ibyangombwa by’ikoranabuhanga bizabafasha kubaho mu gihe kizaza batekanye.

U Rwanda na ILO bashyize umukono ku masezerano ateza imbere ikoranabuhanga ridaheza
Adeline Ntibagwe wiga kur Ecole Technique Saint Kizito, yahembwe nk’umwe mu bana bahize abandi muri gahunda ya Smart Ibiruhuko

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA