U Rwanda na Indonesia basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye bw’inzego zombi za polisi ndetse no guhanahana amahugurwa no gusangira ubunararibonye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye uri mu ruzinduko rw’akazi muri Indonesia rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, ni we washyizeho umukono ku ruhande rw’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko yakiriwe na mugenzi we muri icyo gihugu, Gen Listyo Sigit Prabowo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia.
Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Indonesia mu murwa mukuru Jakarta, wakurikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana.
Ni masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa no gusangira ubunararibonye; kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba n’izindi gahunda zirebana no kubaka ubushobozi.
Muri uru ruzinduko kandi IGP Namuhoranye yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Indonesia, aho yagiranye ikiganiro cyibanze ku mutekano n’abofisiye barenga 300 barimo kwiga amasomo atandukanye muri iryo shuri.