U Rwanda na KACCIMA basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu
Ubukungu

U Rwanda na KACCIMA basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu

Imvaho Nshya

November 11, 2025

U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye na Nigeria mu rwego rwo gushimangira umubano mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 10 Ugushyingo 2025, binyuze mu Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Urugaga rw’Ubucuruzi, Inganda, Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ubuhinzi rwa Kano (Kano Chamber of Commerce, Industry, Mines and Agriculture, KACCIMA) rwo muri Nigeria, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Yasinyiwe mu nama yiswe ‘Invest in Rwanda Session’ yabereye hafi n’ahabera imurikagurisha mpuzamahanga rya Lagos (Lagos International Trade Fair) ry’umwaka wa 2025.

Inama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria ndetse n’Urugaga rw’Ubucuruzi n’Inganda rwa Lagos.

Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera ku mpande zombi, kwimakaza ubucuruzi no kungurana ubumenyi hagati y’ibigo byo mu bihugu byombi, kugira ngo ibiganiro by’ubufatanye bihinduke imishinga ifatika y’ishoramari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, yavuze ko ubu bufatanye ari indi ntambwe ikomeye mu kubaka umubano w’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Gushora imari mu Rwanda si amahirwe y’imari gusa, ahubwo ni amahirwe yo kuba igice cy’inkuru y’impinduramatwara y’Isi yose.

Icy’ingenzi kidutandukanya nk’u Rwanda ni imyumvire yacu: guhanga udushya, gukora neza no gukorana n’abandi.

Ibyanya by’inganda, imihanda, n’ibigo by’ikoranabuhanga byose bigaragaza igihugu gifite icyerekezo kandi cyiteguye gufatanya na Nigeria muri urwo rugendo.”

Yongeyeho ko abashoramari ba Nigeria bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko mu kubaka icyizere n’ubufatanye mu rwego rw’ishoramari.

Dr. Chinyere Almona, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ubucuruzi n’Inganda rwa Lagos (LCCI), wavuze mu izina rya Perezida w’urwo rugaga Gabriel Idahosa, yemeje ko bazakomeza guteza imbere umubano w’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Ati: “Twebwe muri LCCI, dushyigikiye ko abanyamuryango bacu bagira uruhare mu mishinga ihuriweho, ingendo z’ishoramari no gusangira ubumenyi n’u Rwanda.

Inama yiga ku gushora imari si urubuga rwo kwamamaza gusa, ni uburyo bwo gutangiza imishinga, guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu masezerano ya AfCFTA.”

Chantal Atukunda, wari uhagarariye Ikigo cy’Iterambere ry’u Rwanda (RDB) muri iyi nama, yagaragaje ko u Rwanda rufite politiki zorohereza ishoramari n’ubukungu burigukura ku muvuduko ushimishije.

Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kiri hejuru ya 7% ku mwaka, kandi ko mu 2024 igihugu cyabonye amasezerano y’ishoramari agera kuri miliyari 3.2 z’amadolari.

Raporo ya B-READY 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 ku Isi mu mikorere inoze, ku mwanya wa 8 mu mikorere ya serivisi za Leta, no ku wa 17 mu miyoborere n’amategeko agenga ishoramari.

Atukunda kandi yavuze ko Nigeria iri ku mwanya wa 4 mu bihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda mu mwaka ushize, aho byageze kuri miliyoni 413 z’amadolari.

Dr. Abdulaziz Muhammed, Visi Perezida wa Mbere wa KACCIMA, yavuze ko biteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cy’inshuti cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, kandi twiteguye guteza imbere uru rugendo rw’ubufatanye mu rwego rwo hejuru.”

Iyi nama yabaye urubuga rwerekana uburyo bwunganira abashoramari mu Rwanda n’amahirwe menshi igihugu gitanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA