U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari
Ubukungu

U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari

NYIRANEZA JUDITH

July 5, 2024

U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Gihugu.

 Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024. Azamara imyaka 4, akaba arenga miliyari 1 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inkunga yatanzwe na guverinoma ya Koreya y’Epfo binyuze mu kigega cy’iterambere mu bufatanye mu by’ubukungu (ECDF).

Ni mu gihe kandi nanone hasinywe amasezerano mu nama yari ihuje Koreya na Africa (Korea-Africa Summit) yabereye muri Koreya y’Epfo kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2024, yari agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Koreya.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA