U Rwanda na Liberia byemeranyije gukuraho Visa
Politiki

U Rwanda na Liberia byemeranyije gukuraho Visa

SHEMA IVAN

September 10, 2025

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Liberia byasinyanye amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho iziga ku bijyanye n’imikoranire n’ikurwaho rya visa hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Monrovia muri Liberia kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025. 

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb Olivier Nduhungirehe, mu gihe Liberia yahagarariwe na mugenzi we Sara Beysolow Nyanti.

U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza mu ngeri nyinshi haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.

Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni.

U Rwanda na Liberia byiyemeje gushyiraho Komisiyo ihuriweho iziga ku bijyanye n’imikoranire n’ikurwaho rya visa hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ashyira umukono ku masezerano hagati y’impande zombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Liberia, Sara Beysolow Nyanti ashyira umukono ku masezerano

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA