,
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iryo muri Mauritania, amasezerano azibanda ku guteza imbere imiyoborere n’iterambere rya ruhago mu bihugu byombi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Ahmed Yahya uyobora (FFRIM) na Shema Ngoga Fabrice wa (FERWAFA), ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu, abayobozi ba FERWAFA bagiriye muri iki gihugu, kuva ku wa 20 Mutarama 2026.
Binyuze muri aya masezerano, impande zombi zizafatanya mu guteza imbere imiyoborere, kunoza imicungire y’imari n’ubugenzuzi bwayo, kwigisha no guhugura abatoza, guteza imbere amarerero, ibikorwa remezo, guhugura abasifuzi, by’umwihariko ku ikoranabuhanga rya VAR no gutegura imikino ya gishuti by’umwihariko mu mupira w’amaguru w’abagore.
Mauritania ni kimwe mu bihugu biri kuzamuka neza muri Ruhago ya Afurika by’umwihariko ku buyobozi bwa Ahmed Yahya.
Iki gihugu kimaze gukina Igikombe cya Afurika inshuro eshatu kuva mu 2019 ndetse mu 2023 cyarenze amatsinda kigera muri 1/8.


