U Rwanda na Misiri basinyanye amasezerano mu by’umutekano
umutekano

U Rwanda na Misiri basinyanye amasezerano mu by’umutekano

NYIRANEZA JUDITH

February 17, 2026

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr.  Biruta Vincent n’intumwa bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu wo mu Misiri Maj. Gen. Mahmoud Tawfik. Bagirana ibiganiro mu bijyanye n’umutekano.

Abo bayobozi baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi mu gushimangira ubufatanye mu mutekano no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibyo biganiro, ba Minisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Ayo masezerano agamije kunoza imikoranire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gushyiraho uburyo buhamye bwo guhererekanya amakuru n’ubunararibonye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi

Inama n’isinywa ry’Amasezerano y’Ubufatanye byabanjirijwe n’uruzinduko rw’izo ntumwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Misiri, aho basuye amashami atandukanye kugira ngo bamenye byinshi ku mikorere yaryo.

Dr Biruta Vincent yashimiye ubwitange bw’Ishuri Rikuru mu guhugura abapolisi babishoboye ndetse b’inzobere nk’ubufatanye bumaze igihe kirekire bwatumye abapolisi barenga 300 b’Abanyarwanda bahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Misiri kuva mu 1999.

U Rwanda na Repubulika y’Abarabu ya Misiri ni ibihugu bisanzwe bisanzwe bifitanye bifitanye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo tekiniki, ishoramari binyuze mu iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubucuruzi bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ubutwererane mu bya gisirikare, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ibihugu byombi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri bumaze igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

U Rwanda kandi rwasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA) na Trinidad et Tobago.

U Rwanda na Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’umutekano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA