U Rwanda na Mozambique byavuguruye amasezerano y’umutekano n’ubucuruzi
Politiki

U Rwanda na Mozambique byavuguruye amasezerano y’umutekano n’ubucuruzi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 27, 2025

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, zavuguruye amasezerano y’ubutwererane mu nzego z’amahoro n’umutekano ndetse n’ubucuruzi n’ishoramari.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye inzego z’u Rwanda n’iza Mozambique mu muhango wakurkiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we Daniel Francisco Chapo, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Amasezerano ajyanye no guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda Amade Miquidade.

Ni mu gihe amasezerano y’umutekano ajyanye n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda, na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume.

Perezida Kagame yashimye iyi ntambwe itewe ishimangira ubutwererane busanzwe hagat ibyo bihugu byombi bisangiye inyungu zimwe, ashimangira ko u Rwanda rwiyeguye kurushaho kwimakaza umubano utanga umusaruro utanga inyungu ku bihugu byombi no kuri Afurika muri rusange,

Yagize ati: “Nk’uko tumaze kubibona twongeye kuvugurura ubutwererane bwacu mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ubucuruzi. Ubuhezanguni bukabije ni ikibazo gikomereye abaturage bacu n’iterambere. Nk’Abanyafurika dukwiye gufata mu nshingano kandi tugahangana n’ibyo bibazo nk’umugabane umwe. Iryo ni ryo shoramari rya mbere rihebuje dushobora kwishoraho.”

Perezida Kagame yashimye kandi intambwe imaze guterwa mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko kujya gushaka imbaraga z’abaturuka hanze bidashobora kubaka amahoro n’iterambere birambye.

Yavuze ko u Rwanda Mozambique bifite byinshi bihuriyeho, n’ibyo abaturage babyo bashobora guhererekanya, agaragaza ko ibihugu byombi bisangiye ubushuti bukomeye n’ubuvandimwe butajegajega.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye kuba Perezida Chapo n’itsinda ryaje rimuherekeje basura inganda zitandukanye z’ingenzi mu Rwanda.

Ati: “Ayo ni amahirwe meza cyane yo kurushaho kongerera imbaraga uruhererekane rw’ubucuruzi mu nyungu z’ibihugu byacu byombi. Muri make, mfite icyizere ko turi mu nzira nziza mu guteza imbere ubufatanye dusanganywe.”

Yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku gukomeza ubufatanye butanga umusaruro mu ntungu z’abaturage b’ibihubu byombi, aboneraho kwifuriza Chapo n’abamuherekeje kuryoherwa n’uruzinduko biyumva ko bari imuhira.

Perezida Chapo na we yashimiye ubutumire yahawe na Perezida Kagame, abonerahon no gushimangira ko banyuzwe n’uburyo Abanyarwanda babakiranye urugwiro mu Mujyi wa Kigali.

Yashimye kandi ibiganiro bitanga umusaruro yagiranye na Perezida Kagame ndetse n’ibyahuje amatsinda ahagarariye ibihugu byombi, ashimangira ko hakenewe gushyira mu ngiro ibikubiye mu masezerano.

U Rwanda na Mozambique byavuguruye amasezerano mu kurushaho kwimakaza ubutwererane butanga umusaruro

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA