U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano 4 y’ubufatanye
Politiki

U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano 4 y’ubufatanye

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 11, 2026

U Rwanda rwateye indi ntambwe yo kurushaho kwagura ubutwererane rufitanye na Leta ya Oman, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego enye ari zo serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, Ubwikorezi bwo mu Kirere, Amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ndetse n’ay’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’itsinda ry’u Rwanda rigaragiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe uri mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu, n’abahagarariye Guverinoma ya Oman.

Minisitiri agaragiwe na ba Minisitiri batanu biteguye kugirana ibiganiro byihariye na bagenzi babo bo muri Oman mu kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zinyuranye, kandi bufitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi.

Mu birebana na serivisi zo gutwara ibicuruzwa, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya kubaka icyambu cyo ku butaka ndetse no gutangiza ibikorwa byacyo, bikajyana no kubaka uruhererekane rwa serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Mu bwikorezi bwo mu kirere, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atuma Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere cya Oman (Oman Air) ibona amahirwe yo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Muscat muri Kamena uyu mwaka.

Mu birebana n’iterambere, Urwegp rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe gucunga Ibibuga by’Indege muri Oman basinyanye amasezerano agena ishoramari rizakorwa ahazengurutse Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali cy’i Bugesera.

Mu birebana n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MICT) y’u Rwanda n’iya Oman, byashyize umukono ku masezerano agamije kwakira santeri y’amakuru y’ikoranabuhanga, serivisi zo kubika amakuru mu buryo bwagutse, kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kwimakaza ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI).

Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga Eng. Bin Said bin Hamoud al Maawali, yavuze ko amasezerano mashya yashyizweho umukono ajyanye n’intego ya Guverinoma ya Oman yo kurushaho kwagura ubufatanye mu guteza imbere ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ndetse n’ubw’ubucuruzi, kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho n’iterambere hibandwa ku mikoranire na Afurika y’Iburasirazuba.

Ku rundi ruhande, i Muscat muri Oman, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman Badr Albusaidi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kongerera imbaraga ubutwererane bw’u Rwanda na Oman mu nzego z’ingenzi z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

U Rwanda na Oman bishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye watangiye muri Werurwe 1998, ariko n’ubundi abacuruzi bo muri Oman batangije ubucuruzi mu Rwanda mu myaka y’intangiriro za 1900.

Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye
Minisitiri Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wa Oman

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA