Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pakistan byemeranyije gushyira imbaraga mu mikoranire irimo ubucuruzi n’ishoramari no kongera inyungu zibibonekamo, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byabereye i Kigali ku wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020, byumvikaniwemo gushyigikira inyungu mu ishoramari ku mpande zombi.
Ibyo biganiro byabaye nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire mu bya Politiki, abonwa nk’umusingi wo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Clementine Mukeka, mu gihe itsinda rya Pakistan ryari riyobowe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Amb. Hamid Asghar Khan.
Ibihugu byombi byumvikanye imikoranire mishya irimo ubucuruzi bwihariye, ubwirinzi n’umutekano, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siyansi no mu buhinzi.
Abahagarariye ibihugu byombi bagaragaje inyungu ziri mikoranire mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, ndetse bemeranyije kongera imbaraga mu gukorana n’ibindi bihugu.
U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye umubano wihariye watangiye mu 1962, bikaba bisanzwe bifatanya mu bya gisirikare, ubuzima n’izindi nzego.
Ibihugu byombi bikaba byari bisanzwe bifatanya mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ibidukikije hashakwa ibisubizo birambye kandi bitanga umusaruro.