U Rwanda na Pakistan mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Politiki

U Rwanda na Pakistan mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 27, 2024

Leta y’u Rwanda n’iya Pakistan byiyemeje gukomeza kwimakaza ubutwererane bifatanya mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bikajyana no kongera imbaraga mu kubungabunga ibidukikije hashakwa ibisubizo bitanga umusaruro ku mpande zombi.

Ni ingingo yagarutswrho n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan Fatou Harerimana, ubwo yahuraga n’Umuhuzabikorwa wa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ushizwe kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe Romina Khurshid Alam, ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024.

Abayobozi bombi bagarutse ku mahirwe y’ubufatanye ari mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi, kwimakaza ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, guhangana n’ibiza n’izindi nzego zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Iyo nama yabereye ku cyicaro cya Minisiteri ishinzwe kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe no guhuza Ibikorwa byo kubungabunga Ibigukikije, yibanze cyane ku gushimangira uburyo hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Amb. Harerimana yashimangiye umubano w’igihe kirekire urangwa hagati y’u Rwanda na Pakistan, aboneraho gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Pakistan byatangije umubano mu bya dipolomasi guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Kugeza uyu munsi u Rwanda ruhagarariwe n’Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Beijing mu Bushinwa mu gihe Pakistan ifite Ambasade ifite icyicaro i Kigali guhera muri Werurwe 2021.  

Amb. Harerimana yagaragaje ko u Rwanda runyotewe no kwagurira umubano mu kubungabunga ibidukikije, cyane ko ruhuje na Pakistan igorane nyinshi zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati: “U Rwanda na Pakistan bisangiye ingorane nyinshi zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, harimo ubwiyongere bw’ubushyuhe, amapfa ndetse n’izijyanye n’ibura ry’amazi.  Mu guhuriza hamwe ubushobozi n’ubunararibonye, dushobora gutanga ibisubizo byakungura ibihugu byombi.”

Abayobozi bombi baganiriye ku guhererekanya ubumenyi, gahunda zihuriweho z’ubushakashatsi, ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ryimakaza kubungabunga ibidukikije hagamijwe kwimakaza iterambere rirambye.

Ambasaderi Harerimana yashimangiye ko u Rwanda rumaze kemenyekana mu ruhando mpuzamahanga kubera intambwe rukomeje gutera mu gushyiraho Politiki zo kubungabunga ibidukikije kandi rukaba rukomeje guteza imberegukoresha ingufu zisubira, gusazura no kubungabunga amashyamba.

Intumwa ya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Romina Khurshid Alam, na we yagaragaje uburyo igihugu cye cyishimiye kungukira byinshi ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubudahangarwa.

Yagize ati: “Pakistan ihanganye n’ingorane zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe, intambwe u Rwanda rwateye mu kubaka ibikorwa biramba bishobora bizarushaho kuduha amakuru y’icyo dukeneye gukora.”

Impande zombi zemeranyijwe ko hakenewe gutegurwa amasezerano mu nzego zinyuranye z’ubutwererane, hibandwa ku guharanira kugera ku ntego zo kubungabunga ibidukikije ibihugu bihuriyeho nk’izigaragara mu Ntego z’Iterambere Riirambye (SDGs) ndetse n’ibikubiye mu Masezerano y’i Paris.

Aisha Humera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe muri Pakistan, yongeyeho ko u Rwanda na Pakistan bihanganye n’ingorane z’imihindagurikire y’ibihe zihwanye, ari na yo mpamvu ibihugu byombi bikeneye kongera imbaraga mu kuzishakira ibisubizo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA